Umusirikare w’u Burundi, Sergent Godefroid Nzeyimana, ufite nimero SC 5639, ukomoka muri Komini Nyabihanga, Intara ya Mwaro, ari mu mazi abira ku buryo bishobora kumuviramo kwirukanwa nyuma y’aho bitangarijwe ko yabeshye ubwoko bwe, ubwo yinjiraga mu gisirikare cy’u Burundi.
Ku wa 29 Mata 2019, nibwo umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Major Prime Niyongabo, ngo yagejeje igitekerezo kuri Minisitiri w’Ingabo cyo kwirukana uyu musirikare ushinjwa kubeshya ubwoko bwe.
Radio RPA itangaza ko Sergent Godefroid Nzeyimana ashinjwa kuba yarabeshye ubwoko bwe ubwo yinjiraga mu gisirikare “Yinjiye mu gisirikare ari ku ruhande rw’ubwoko Hutu, ku bw’ibyo, se ni Umuhutu naho nyina akaba umututsi”. Mu gihe bivugwa ko yaba yarabeshye ubwoko bwe, iki kibazo cye ngo kirimo gukorwaho iperereza ryimbitse.
Amakuru agera kuri RPA avuga ko Sergent Godefroid Nzeyimana yagiriwe ishyari na bagenzi be mu gisirikare, nyuma yo gusohoka ari uwa mbere mu itsinda ry’abasirikare bakurikiye amahugurwa ku birebana n’indege.
Abasirikare batandatu ba mbere ngo bagomba kujya guhabwa ubumenyi buhambaye muri Maroc. Bagenzi be bati “Turasaba Minisitiri w’Ingabo kudashyira umukono kuri icyo cyemezo cyo kumwirukana, bityo hakabanza gukorwa iperereza ryimbitse”.
Sergent Godefroid Nzeyimana yinjiye mu gisirikare cy’u Burundi mu 2013, mu cyiciro cyari kigizwe n’abasirikare 152.


