Burundi: Umusirikare yahitanwe na gerenade agiye kuyitera mugenzi we

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, nibwo Caporal Kazungu wabarizwaga mu nkambi ya Muzinda yahitanwe n’ibikomere yatewe na gerenade, bitangazwa ko yashakaga kuyitera mugenzi we.
Iyi nkambi Kazungu yapfiriyemo ni yo Lieutenant-Colonel Darius Ikurakure wishwe ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yayoboraga, ikaba ikomeje kuvugwamo ubwumvikane buke hagati y’abasirikare.
Major Clément Cimana , umuyobozi wungirije w’ingabo z’u Burundi yemeje amakuru y’urupfu rwa Kazungu, ko uyu musirikare yahitanwe na gerenade ubwo uwo yari agiye kuyitera yabimenye agahunga kandi undi yarangije kuyifungura.
Andi makuru aturuka muri iyo nkambi ni uko nyuma y’urupfu rwe, havutse imvururu abasirikare bashaka gusubiranamo bitumvikana uburyo yiteye gerenade ndetse ko nyuma y’urupfu rwa Lieutenant-Colonel Darius Ikurakure ubu umwuka ari mubi.
Nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’iyo gerenade, Caporal Kazungu yajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya gisirikare mu Kamenge, ari naho yaguye.
burundi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *