Burundi: Urupfu rw’ababikira 3 rwashinjwaga Gen.Adolphe rwegetswe kuri Alex Sinduhije

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bishyikirije inzego zishinzwe umutekano mu Burundi, yatangaje ko ari muri bane bishe ababikira 3 b’Abataliyani biciwe i Burundi mu mpera z’umwaka wa 2014, akemeza ko bari batumwe na Alex Sinduhije mu gihe byatangazwa ko ari Gen Adolphe wari ubiri inyuma.
Nyuma y’urupfu rwabo, hari ibyashyizwe hanze n’itangazamakuru, Iperereza ryakozwe na radiyo RPA ryatunze agatoki Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe muri Kanama 2015, ko ari we wari uyoboye umugambi wo kwivugana aba bihayimana.
Mu gihe iby’uru rupfu bitari byasobanuka, Kwizera Clovis uri mu bishyikirije inzego z’umutekano avuga ko yari ari mu bishe Olga Raschietti w’imyaka 83, Bernadette Boggia w’imyaka 79, hamwe na Lucia Pulici w’imyaka 75.
Agahamya ko babishe batumwe na Alex Sinduhije umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi ndetse udashyigikiye Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya 3.

alex
Alex Sinduhije

Uyu musore avuga ko umugambi wa Alex Sinduhije ubwo yagambaniraga aba bihayimana wari uwo guhesha isura mbi Leta y’u Burundi, urupfu rwabo rukayishyirwaho.
Anongeraho ko ari muri 4 batwitse inyubako y’abashinwa ya T2000 yashumitswe umwaka ushize, byose ngo baratumwaga ariko kuri iyi nyubako ngo si Alex sinduhije wabatumye, nk’uko igihe/Burundi kibitangaza.
Kuba abashinwa ari bo batoza Imbonerakure bakanafasha cyane Leta y’u Burundi by’umwihariko n’imbunda zikoreshwa n’igipolisi BAE (Brigade Anti Emeute) kiyobowe na Désiré uwamahoro ziva mu Bushinwa, ngo niyo ntandaro yo gutwika T2000.
Urupfu rwabo babikira rwashyirwaga ku gahanga ka Gen Adolphe
Icukumbura ryakozwe na RPA, ryagaragaje ko urupfu rw’ababikira 3 b’abataliyani biciwe i Burundi nta handi umugambi wacuriwe, ko ari Gen Adolphe Nshimiyimana na bagenzi be bawucuze, inama zikaba zaraberaga mu kabari (bar) ke kitwa “ Iwabo w’abantu ” mu Kamenge.
?
Lt Gen Adolphe Nsimiyimana wishwe kuri kanama 2015

Byatangajwe ko aba babikira bari bazi byinshi bijyanye n’amabanga y’ukuntu Imbonerakure zajyanwaga kwitoreza muri Congo, zikitoreza hamwe na FDLR, bakaba baritorezaga hafi y’ikigo aba babikira bayoboraga muri RDC.
Ukwicwa kwabo, ngo gufitanye isano n’ubwoba abayobozi b’u Burundi bari bafite bakeka ko aba babikira bazabavamo bagashyira hanze iby’uko gukorana kwa FDLR n’ishyaka riri ku butegetsi i Burundi, CNDD FDD.
Gen. Adolphe Nshimirimana yahoze ayobora urwego rw’ iperereza i Burundi, by’umwihariko ashinzwe umutekano wihariye wa Perezida Nkurunziza.
Akimara kwicwa byatangajwe ko yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana, ubwo yari ahitwa mu Kamenge kugeza n’ubu urupfu rwe rukaba rutarasobanuka, n’ubwo n’urw’aba babikira rutarasobanuka.
Mu gihe Alex Sinduhije atari yagira icyo avuga kuri ibi ashinjwa n’uyu musore, bamwe bavuga ko Leta y’u Burundi yaba irimo gukoresha abantu bakiyitirira ibyaha bakajyanwa imbere y’itangazamakuru, mu by’ukuri ari ku bw’inyungu z’abayobozi bafite ubwoba ko bashobora kuzabiryozwa.
Ibi bibaye nyuma ya Rucyahintare bari bashyize imbere y’itangazamakuru abeshya ko ari umusirikare wa RDF akanaba maneko w’u Rwanda, umuryango we ukamunyomoza ndetse nawe ubwe yabazwa uwamuyoboraga mu gisirikare bikamunanira.
Uyu yagize ati: “None Sinduhije navuga ko ataho amuzi bizogenda gute?, Nimba Ariyo Poritike Isigaye Ikora .Turagowe !Mbe Kohabonetse Uwabishe Kare Avuga Adolfe Muhindukiye Kuri Sinduhje Gute ?Nimureke Amarementanya Twubake Igihugu .Nayaha Ndi Ivyo Ntaho Vyobashikana”.
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *