Burundi: Urupfu rwa Jean Baptiste Bagaza wabaye Perezida rwanyomojwe

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe amakuru yari akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Jean Baptiste Bagaze wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Leta y’u Burundi irayanyomoza ivuga ko agihumeka umwuka w’abazima.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe, Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi niwe wanyomoje aya makuru akaba avuga ko Bagaza yavuye mu bitaro nk’uko nawe yabitangarijwe n’umuryango we ukurikiranye ubuzima bwe.
New Picture (1) New Picture
Amakuru yacicikanaga yavugaga ko Col Jean Baptiste Bagaza yaguye mu bitaro bya Bumelek, ko yahitanwe n’indwara.
Bagaza JEAN Baptiste
Col Jean Baptiste yavutse mu mwaka w’1946, mu mwaka w’ 1976 nibwo yafashe ubutegetsi akoreye Coup d’Etat Perezida Lt Gen Michel Micombero, ayikora yari yungirije Umugaba w’Ingabo.
Bagaza akora iyo Coup d’Etat yayikoze vuba na bwangu atanguranwa na Général-Major Thomas Ndabemeye wari Umugaba w’Ingabo z’u Burundi, kuko ari we wari wagize mbere igitekerezo cyo guhirika ubutegetsi bwa Micombero, akakigeza kuri Bagaza amugisha inama, undi akamusezeranya igisubizo nyuma yo kubyigaho neza.
Mu gihe bikomeje kuvugwa ko ubuzima bwe butameze neza kugera naho kubikwa inshuro irenze imwe akiri muzima, nawe ari mu batanze impanuro asaba ko hakorwa ibiganiro bigamije guhuza Abarundi ubu bugarijwe n’ibibazo byavutse nyuma yaho Perezida Nkurunziza yiyamamarije manda ya 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *