Burundi: Uwari uhagarariye inkambi y’abavanwe mu byabo yishwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru atangazwa n’igipolisi cy’u Burundi aravuga ko uwari uhagarariye inkambi y’abavanwe mu byabo yiciwe mu gace ka Bubanza kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi muri zone ya Kinama ku muhanda wa 12. Biravugwa ko ari abagabo bari bafite imbunda za pistols bari bari kuri moto bamurashe.

Uyu mugabo wari uyoboye inkambi y’abavanwe mu byabo yitwa Socartie yitwa Gervais Simbagoye, abatangabuhamya bakaba bavuga ko yahoze ari umusirikare nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ikomeza ivuga.

IMG-20160509-WA0068-600x800
Umurambo wa Gervais Simbagoye

Iki gitero ngo cyihuse cyane ku buryo abo bagizi ba nabi babashije guhita bavaho bihuta bakaburirwa irengero nyuma yo kwica nyakwigendera.

Nk’uko umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye, yabitangaje, ngo abo bagabo bari bitwaje intwaro babanje kumara umwanya munini bakurikirana nyakwigendera mbere yo kumurasa isasu ryo mu mutwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *