Faratiri Marc Nibasumba ukomoka muri paruwasi ya Kayogoro, Diyosezi ya Rutana mu Burundi, yiyahuye arapfa.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko Marc yiyahuye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, akoresheje umugozi ubwo yari mu cyumba yararagamo muri seminari nto ya Mpimba, Diyosezi ya Rutana.
Andi makuru avuga ko Marc yiyahuye mu gihe bagenzi be babanaga aho, bari bagiye mu birori by’ abasaseredoti n’abadiyakoni bashya, Paruwasi y’i Butwe muri Bururi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Marc wari ukomeje amasomo ye yitegura kuba Padiri ngo yamamaze inkuru nziza ya Yezu, yiyahuye mu gihe hari andi makuru avuga ko yaba yari afitanye ibibazo n’umuryango we.
Marc Nibasumba, yari arangije amasomo ye ya Philosophie, yaratangiye kwiga ikiciro cya Theologie, impamvu nyamukuru yatumye yiyahura ikaba itaramenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


