Burundi: Willy Nyamitwe yavuguruje ibyavuzwe ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa perezida w’u Burundi akaba n’umuvugizi we uherutse kurusimbuka ubwo yategwaga n’abashakaga kumwica yatangaje ko abagerageje kumwivugana atari u Rwanda ahubwo ari abatorejwe mu Rwanda
Byari byatangajwe n’u Burundi ko u Rwanda ari rwo rwagerageje kwica Nyamitwe, kuri ubu uyu mugabo yavuguruje ibi atangaza ko ari Abarundi bene wabo barimo ababa mu nkambi zo mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri Willy Nyamitwe ubwo yari mu nzira ataha ava ku kazi, iki gitero cyahitanye umwe mu bapolisi bamurindaga naho we akomereka ku kaboko mu buryo budakanganye.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yatangaje ko abashatse kwica Nyamitwe ari bantu bafitanye imikoranire na leta y’u Rwanda, ati “Harimo umusirikare w’u Rwanda hamwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda. Caporal Nduwimana Jean Claude yemeye ko bahawe amabwiriza n’ibikoresho biciye kuri Col Dushimagize ari na we wakurikiranaga ibikorwa bibera mu Burundi”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yahakanye ayo makuru avuga ko ari ibintu bidafite gihamya.
Kuri ubu abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Willy Nyamitwe yavuguruje ibi byavuzwe ko u Rwanda rwaba rwaragerageje kumwica avuga ko abashatse kumwica ari Abarundi cyakora ko batorejwe mu Rwanda.
nyamitwe-twitter
Kuri Twitter ye, Nyamitwe yanditse ati “Umuvandimwe wa Pacifique Nininahazwe ari kumpindurira amagambo, navuze ko u Rwanda rutashatse kundasa mu buryo bweruye, byakozwe na bamwe mu Barundi batorejwe mu Rwanda”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo abayobozi b’u Burundi bakomeje kugenda batangaza ku iraswa rya Willy Nyamitwe bikomeje kuba urujijo no kugaragaza ko iki gihugu cyaba kidafite uburyo buhamye bwo gukurikirana abanyabyaha.
Kugeza ubu abasilikare batatu barimo Cap Celestin Iranyibutse, col Nestor Bahati na Jean-Baptiste Miruho, bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho iki kirego.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *