Umunyekongo, Dr Denis Mukwege uzwiho ubwitange mu guharanira indishyi z’abagore bahohotewe mu gihugu cye mu bihe by’intambara akaba aherutse no kwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ari mu bitaro by’i Buruseli mu Bubiligi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ukwakira, n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi “lesoir.be”.
Dr Mukwege ari mu Bubiligi aho yageze mu rwego rwo kuzenguruka amenyekanisha igitabo cye gishya yise Imbaraga z’Umugore « La Force des femmes », akaba atabashije kugaragara muri iri joro ryakeye mu gikorwa cyo kumurika filimi ya Thierry Michel yakozwe ku bugizi bwa nabi bwakorewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iki kinyamakuru cyo mu Bubiligi kirakomeza kivuga ko abantu begereye Dr Mukwege bemeje aya makuru yo kujyanwa mu bitaro kwe bavuga ko ameze neza arimo kuruhuka, ariko bongeraho ko biteganyijwe ko yabagwa mu gihe runaka.
Abaganga ariko bo bavuga ko ibagwa rye rigomba kwihutishwa ugereranyije n’itariki ryari riteganyijwe ho, ariko ntibasobanuye impamvu y’iryo bagwa.



2 Responses
Buruseli: Dr Denis Mukwege yihutanwe mu bitaro aho agomba kubagwa byihuse
Ngaho se Imana nimudukize
Buruseli: Dr Denis Mukwege yihutanwe mu bitaro aho agomba kubagwa byihuse
Ngaho se Imana nimudukize