Bushali ntiyicuza kuba yaravuye muri Korari ya ADEPR

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi ugezweho mu Rwanda, Bushali yatangaje ko atigera yicuza kuba yaravuye muri korari ya ADEPR yakuriyemo.

Uyu muhanzi avuga ko akiri umwana muto yaririmbaga muri korari y’abana mu itorero rya ADEPR, gusa ngo yaje kuza guhagarikwa muri yo ntiyakongera gusubirayo.

Aganira na Radio Rwanda, Bushali yavuze ko umupira w’amaguru watumye ahagarikwa muri korari yaririmbagamo y’abana, ni uko maze umuziki utuma atongera gusubirayo ukundi.

Yagize ati: “Njye naririmbaga muri korari y’abana, umunsi umwe ntabwo byaje kugenda neza, tukiri abana hari ukuntu twakundaga agapira k’amaguru, byageze aho nkajya ninda kujya muri korari maze baranyirukana, ntabwo banyirukanye babaye bamagaritse gato kugira ngo nitekerezeho […] ntabwo natinze, umuziki wahise utangira kuntwara birangira nagiye umuziki ku giti cyanjye.”

Bushali avuga ko bakimara kumuhagarika atongeye gusubirayo ukundi kuko umuziki wahise utangira kumutwara nk’uko abyemeza.

Avuga ko nubwo atasubiyeyo, umuryango we wagumye gusenga kugeza na magingo aya. abajije we niba agisenga, yemeje ko asenga gusa ngo ntabwo agira aho asengera nyirizina ko ahubwo aho ageze hose ashaka gusenga, ahita asenga.

Abajijwe niba aticuza kuba yarahagaritswe muri korari agahita abivamo, avuga ko atabyicuza kuko kwicuza ari bibi mu buzima.

Ati: “Ntakintu nicuza kuko kwicuza ni bibi mu buzima, mpamya ko ubu buzima ari bwiza n’ubuzima nari ndimo muri korari bwari bwiza cyane. Nta muntu wufuza kuguma hasi cyangwa kuguma ahantu hamwe. Ntakintu nicuza.

Bushali yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze nka; Nituebue, Kinyarap, Yarababaye, Ku gasima n’izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *