Busingye yasanishije amagambo Rusesabagina yigeze kuvuga n’aya Mugesera na Kayibanda

Sangiza iyi nkuru

Busingye Johnston uhagarariye u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, yasanishije amagambo umufungwa Paul Rusesabagina yigeze kuvuga n’ay’abarimo Léon Mugesera na Grégoire Kayibanda wayoboye iki gihugu.

Ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda n’inshuti kwibukira mu Bwongereza abazize jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 30 Mata 2022, Busingye yibukije abari bitabiriye iki gikorwa amwe mu magambo Rusesabagina yigeze gutangaza ubwo umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabaga ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu mwaka w’2018 n’2019.

Yagize ati: “Ndizera ko twese tubyibuka, umutwe w’iterabwoba wa FLN wagabye ibitero by’iterabwoba, ukica, ugakomeretsa abantu mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Turanibuka umuyobozi w’uyu mutwe, Rusesabagina Paul, uwo Hollywood yita intwaro muri filimi, wabwiye Ijwi rya Amerika ko umutwe we uzarwana kugeza usubijeho uburenganzira bwa ba kavukire.”

Nk’uko The New Times yabitangaje, yasobanuye ko aya magambo ari ay’ivangura nk’ayo Mugesera na Kayibanda bavugaga mu rwego rwo gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi ngo kuko ari abanyamahanga baturutse muri Ethiopia.

Ati: “Ni iki yashakaga kuvuga? Abanyarwanda kavukire ni bande? Ni abahe batari bo? Batandukanire hehe? Ese aya magambo ahurira hehe kandi atandukanira hehe na ya yandi ya Mugesera na Kayibanda?”

Rusesabagina muri Mata 2022 yakatiwe n’urukiko rw’ubujurire igifungo cy’imyaka 25, azira kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’iterabwoba, kuwuyobore no kuwutera inkunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *