Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntivuga rumwe na MONUSCO ku ngabo zo muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zigomba kuva mu mujyi wa Butembo.
Guverinoma w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa ko ubutumwa bwa ziriya ziriya ngabo muri Butembo bwamaze kurangira.
Ati: “Ku bijyanye n’igenda rya MONUSCO, twakurikiranye iki kibazo, MONUSCO yamaze kugenda. Ku bikoresho bikiri mu mujyi, tuzahurira i Goma n’abayobozi bashinzwe ubutumwa kugira ngo turebe uko byacyurwa. Ndabamenyesha rwose ko turi kwitegura kubona amahoro. Ntabwo rero mbona impamvu yatuma habaho ibindi byago. Ikindi nyuma yo gutandukana na MONUSCO, urugendo rurakomeje.”
Gen Ndima yunzemo ko ziriya ngabo za MONUSCO zigomba kuva muri Butembo yonyine aho kuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yose.
Ku ruhande rwa MONUSCO, yo ivuga ko Ingabo zayo zidateze kuva i Butembo.
Umuvugizi wungirije w’ubu butumwa, Ndèye Khadi Lo, yavuze ko “MONUSCO ntabwo izava i Butembo.”
Yavuze ko Nyuma yo kugisha inama abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’igihugu, ubutumwa bwa MONUSCO bugomba gukomeza ndetse ko no mu gihe gito igomba kohereza Ingabo zayo hanze y’Umujyi wa Butembo.
Hagati Gen Ndima avuga ko MONUSCO yava i Butembo cyangwa itahava, Minisiteri y’Ingabo za Congo yamaze gutanga imodoka zo gucyura Ingabo ziri muri buriya butumwa kugira ngo Butembo igire umutekano.


