Butera Knowless yatangaje ko yihebeye abaraperi barimo Bushali ndetse ko anakunda cyane kizigenza wa Argentina, Lionel Messi uherutse gutwara Ballon d’Or ya Munani.
Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Butera Knowless yatangaje byinshi abantu bamwibazaho birimo abahanzi akunda, indirimbo ze z’ibihe byose ndetse n’ibindi bitangaje ku buzima bwe muri rusange.
Uyu muhanzi ubarizwa muri KinaMusic, yatondtse abaraperi 5 bo mu Rwanda akunda aho yagize ati: “Mfite benshi nkunda, ariko muri batanu ba mbere harimo Bushali, Danny Nanone, Fireman, Ish Kevin, na Bull Dogg.”
Butera yavuze kandi ku bahanzi akunda mu Rwanda, barimo Ariel Wayz n’umuramyi Alex Dusabe.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye, ariko navuga Ariel Wayz, Nel Ngabo, Tom Close, Platin, na Alex Dusabe.”
Indirimbi ze 5 z’ibihe byose kuri we ni: ‘Nzabampari’, ‘Uzitabe’, ‘Baramushaka’, ‘Darling’, na ‘Sinzakwibagirwa’.
Abajijwe icyo akora nyuma yo kuva muri situdiyo, yashubije ati: “Nkunda kumara igihe ndeba firime, guteka, no kwita ku rugo rwanjye.”
“Nkunda gukina, kandi ntekereza no gushora imari mu bucuruzi butandukanye.” Knowless asubiza icyo yakora nyuma yo guhagarika umuziki.
Abajijwe ku makipe akunda mu mupira w’amaguru, yatangaje ko akunda Inter Miami kubera kizigenza Lionel Messi.
Ku bijyanye n’ibyo kurya, Knowless avuga ko akunda imyumbati n’amata
Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko akunda kwambara imyenda isanzwe, nka snickers, jeans, na T-shirt.


