Bwa mbere APR FC ishobora gutwarira Cecafa hanze y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere APR FC ishobora gutwarira Cecafa Kagame Cup hanze y’u Rwanda nyuma y’uko igeze ku mukino wa nyuma isezereye Al Hilal muri 1/2 kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 nibwo hakomezaga imikino ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup imaze iminsi ibera muri Tanzania.

Umukino wabanje wahuje Al Hilal yo muri Sudani aho yakinaga na APR FC yo mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bajya no mu minota 30 ya kamarampaka nabwo biranga birananirana.

Nyuma yo kunganya bahise bitabaza penaliti zaje kurangira APR FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze 5-4.

Abakinnyi 5 ba APR FC aribo; Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy binjije penaliti zose mu gihe Al Hilal yahushije iya nyuma.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, APR FC izahura n’ikomeza hagati ya Al Wadi na Red Arrows.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *