Daniella Atim Mayanja, umugore wa Dr Jose Chameleone wo muri Uganda, ni umwe mu bagore b’ibyamamare muri Uganda wari usanzwe uzwiho kwiyubaha ndetse no kudakunda kuvugwa mu itangazamakuru.
Mu gihe ubu ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yiteguriye kubyara umwana we wa gatanu, Daniella Atim Mayanja yashyize hanze amafoto ye atwite, yambaye ubusa ariko yisize amarange ku nda, mu gatuza no mu maso.
Iyi foto yafotowe n’umufotozi witwa Avalon ngo ubwo yamufotoraga amafoto y’urwibutso rw’ibihe bye atwite. Uyu mugore yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram, benshi mu bamukurikira bakaba batangajwe n’iyo foto, bitewe n’uko bari basanzwe bamuzi.
Umugabo we Dr Jose Chameleone mu kugira icyo abivugaho, yavuze ko ari ifoto y’agatangaza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



