Bwa mbere mu mateka ya Bruce Melody, yakandagije ikirenge ku mugabane w'u Burayi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bruce Melody arabarizwa ku mugabane w’u Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi aho agiye gutaramira Abanyarwanda n’incuti zabo zihabarizwa, iyi ikaba ari inshuro ya mbere uyu muhanzi abashije gukandagiza ikirenge kuri uyu mugabane.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mateka ya Bruce Melody ni bwo agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi kuva yakwinjira mu ruhando rw a muzika mu Rwanda. Iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru ku wa 2 Ukuboza 2017, kikazabera ahazwi nka Rue Birmingham 30 mu mujyi wa Brucxelles.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yitabiriye iki gitaramo nyuma yaho akubutse mu gihugu cya Kenya mu bitaramo bitegurwa na kompanyi ‘Coke Studio’ ndetse akaza no kuhakorera indirimbo zakunzwe na benshi.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bituwe n’Abanyarwanda benshi akaba ariyo mpamvu abahanzi b’abanyarwanda bakunze kujya kuhataramira.

Bruce Melody agiye mu Bubirigi yiyongera ku bandi bahanzi nyarwanda bahakoreye ibitaramo barimo The Ben, Charly na Nina , Christopher , Urban Boyz , Knowless , Dream Boyz , Meddy , Teta Diana, Kitoko n’abandi.

bruce

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *