Bwa mbere mu mateka ya Ruhago, umugore yagizwe umunyamabanga muri FIFA

Sangiza iyi nkuru

Kuva FIFA yabaho, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016, nibwo hatowe umugore nk’Umunyamabanga mukuru, Fatma Samoura wari usanzwe ukomoka muri Senegal wari usanzwe akora muri Loni.
Samoura w’imyaka 54 y’amavuko, aje mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi nyuma yo kumara imyaka 33 ari umukozi wa Loni muri gahunda z’iterambere muri Nigeria.
Fatma
Samoura azatangira imirimo ye hagati muri Kamena ubwo azaba yagenzuwe n’urwego rwigenga rubishinzwe muri FIFA .
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yatangazaga uburyo bishimiye uyu mugore ubaye uwa mbere mu mateka ya ruhago ku isi, yagize ati: “ Samoura ni umuntu uhambaye kandi ushoboye ufite ubunararibonye mu gucunga umutungo mu miryango ikomeye ku isi, yatoranyijwe kuba umwe mu bakozi ndetse n’abagena ingengo y’imari muri FIFA”.
Yakomeje agir ati :” Tugomba kudatezuka mu byo dukora ndetse no kwagura imikorere myiza twirinda ivangura rishingiye ku gitsina. Samoura agiye kuzana umwuka mwiza muri FIFA, ni umuntu uturutse hanze yacu ntabwo yari adusanzwemo, ni imbaraga nshya zitujemo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *