thumbnail_news-020922-sudan.jpg

Bwa mbere mu myaka 26 ishize Amerika yohereje Ambasaderi muri Sudani

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 01 Nzeri, John Godfrey, Ambasaderi wa mbere wa Amerika muri Sudani mu myaka 26 ishize, yashyikirije umuyobozi w’inama y’ikirenga iyobowe n’abasirikare Gen Abdel Fattah al-Burhan, ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye i Khartoum .

Godfrey yanditse ku rubuga rwa tweet nyuma y’imihango ati: “Ntegereje gushimangira umubano wa Amerika n’abaturage ba Sudani, nshyigikira icyifuzo cyabo cyo guteza imbere inzibacyuho ya demokarasi mu gihugu cyabo bayobowe n’abasivili.”

Ambasaderi mushya uvuga icyarabu neza yashyize ahagaragara amashusho ku mbuga nkoranyambaga abwira abaturage ba Sudani ko “ukuza kwe i Khartoum bigaragaza ubushake bw’ubuyobozi bwa Amerika bwo kurushaho kunoza umubano hagati y’abaturage ba Sudani n’Abanyamerika ku rundi ruhande”.

Yavuze kandi ko yishimiye aya mahirwe yo gukorera muri Sudani, yongeraho ko bizamufasha kurushaho kumenya Sudani n’abaturage bayo. Kugira ngo abigereho, yongeyeho ko ateganya gusura uturere dutandukanye no guhura n’Abanyasudani hirya no hino nk’uko tubikesha Sudan Tribune.

thumbnail_news-020922-sudan.jpg

Umuhango wo gutanga ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye muri Sudani wabereye mu ngoro ya Perezida wa Repubulika aho Gen al-Burhan yamwakiriye yambaye gisirikare amubwira ko yiteguye guha ubutegetsi guverinoma y’abasivili igihe abanyapolitiki bazaba bamaze kubyemeranyaho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bwa mbere mu myaka 26 ishize Amerika yohereje Ambasaderi muri Sudani
    Amerika dukunda, mukina umukino wabama amaherezo uzabatwika. Muragishemye none mugiye kukibeka ku mugaragaragaro no kuhakorera inoti zicyatsi

  2. Bwa mbere mu myaka 26 ishize Amerika yohereje Ambasaderi muri Sudani
    Amerika dukunda, mukina umukino wabama amaherezo uzabatwika. Muragishemye none mugiye kukibeka ku mugaragaragaro no kuhakorera inoti zicyatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *