Bwa mbere Perezida Macron agiye gusura u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko afite ikizere cyo gusura u Rwanda mu mwaka utaha wa 2021, mu gihe umubano w’ibihugu byombi utakunze kuba ntamakemwa kubera uruhare Ubufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron yatangaje ko yifuza gusura u Rwanda ku wa Gatanu, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Jeune Afrique niba ateganya gukorera urugendo i Kigali mu Rwanda.

Macron yamusubije agira ati: “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”

Muri Mata umwaka ushize Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabasha kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche!, barimo Umunyarwanda Hervé Berville.

Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

Mu mwaka we wa mbere yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

Muri Mata umwaka ushize Perezida Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rifite inshingano zo “gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Magingo aya, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ikomeje imyiteguro yo gufungura ku mugaragaro Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa, Centre Culturel Francophone, biteganyijwe ko kizafungurwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *