1756209375782

Byagenze gute ngo Rugaju Reagan na bagenzi be barekurwe

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 26 Kanama 2025, Inteko y’abacamanza bane b’urukiko rwa gisirikare yasomye umwanzuro ku rubanza ruregwamo bamwe mu basirikare n’abasivili bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwatangiye rwisegura ku kuba rwatinze gusoma umwanzuro wari uteganyijwe saa yine za mu gitondo. Nyuma, Perezida w’inteko yasomye amazina y’abaregwa, abamenyesha ibyaha bakurikiranyweho birimo:

Gukoresha cyangwa gutanga inyandiko mpimbano, gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zitari zo, kuba mu bufatanyacyaha mu bikorwa bijyanye n’ayo makosa.

Captain Mutoni Peninah, wakoraga mu ishami rya J1, yashinjwaga kwakira amafaranga yo kugura amatike n’ibyangombwa by’ingendo z’abasirikare, rimwe akayabona kuri momo, ubundi kuri konte ye ya Zigama CSS cyangwa akayahabwa mu ntoki.

Hari abaregwa b’abasivili nka Karisa Georgine washinjwaga ko yatanze amafaranga yo kugura amatike y’abafana, ndetse n’abandi bagaragaje uburyo bagiye bishyurira amatike yo kujya gufana APR FC cyangwa gukora nk’abanyamakuru mu Misiri no muri Tanzania.

Abaregwa bose bagiye biregura; bamwe bavuga ko biyishyuriye amatike nk’abanyamakuru, abandi nk’abafana bemeza ko amafaranga bayohereje binyuze kuri Captain Peninah Mutoni bakurikije ubutumwa bwari bwatanzwe ku mbuga z’abafana ba APR FC.

Majoro Vincent Murigande akekwaho kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zitari zo.

Captain Mutoni Peninah akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kuba mu bufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe.

Karisa Georgine yasuzumwe, urukiko rusanga nta mpamvu ihari yo kumurega mu bufatanyacyaha.

Ndayishimiye Reagan, Ishimwe Ricard, Biganiro Mucyo, Mugisha Frank ndetse n’abakozi ba RCS urukiko rwasanze nta bimenyetso bihagije bibashinja kuba barakoze ibyaha, kuko batari bazi ko amatike bahabwaga yabaga agenewe abakozi ba MINADEF.

Urukiko rwemeje ko CSP Sengabo Hillary, CSP Olive Mukantabana, Karisa Georgine, Ndayishimiye Reagan, Mugisha Frank, Biganiro Mucyo, Ishimwe Ricard n’abandi bafana barekurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zikomeye zo gukomeza kubafunga.

Mu gihe umwanzuro wasomwaga, mu cyumba cy’urukiko habaye urusaku rw’ibyishimo n’amashyi y’abari aho bishimiye kurekurwa kwabo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *