whatsapp-image-2024-03-09-at-23.29_38.jpg

Byagenze gute ngo Tshisekedi yisange wenyine na Touadera mu nama ya CEEAC ?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka Malabo, mu murwa mukuru wa Guinea Equatorial, aravuga ko abakuru b’ibihugu ; Joà£o Lourenà§o wa Angola, Oligui Nguema wa Gabon, Sassou Nguesso wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Biya wa Cameroon, Mahmat Idriss Deby wa Tchad na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batitabiriye iyi nama isanzwe y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC).

Tshisekedi ngo yaba yarisanze gusa ari kumwe na Obiang Nguema, wakiriye iyi nama ndetse na Perezida Touadera wa Repubulika ya Centrafrica ndetse n’abahagarariye ibindi bihugu 8.

whatsapp-image-2024-03-09-at-23.29_38.jpg

Ni inama bivugwa ko n’ubundi ibyagombaga kwigirwamo nta ngaruka byari kugira ku bayobozi hafi ya bose batayitabiriye ariko Tshisekedi we yari afite indi gahunda yo gusabira u Rwanda ibihano nk’uko abigenza aho ageze hose arushinja gufasha M23 nubwo rudahwema kubihakana.

Muri iyi nama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bya CEEAC yabaye kuwa Gatandatu ushize, ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byari ku murongo w’ibiganirwaho. Mu nama ya ba minisitiri iruhande rw’iy’abakuru b’ibihugu, uruhande rwa Congo rwerekanye gahunda yo gusohoka mu bibazo ikubiyemo ingingo ebyiri z’ingenzi zo gukemura ikibazo cy’umutekano binyuze muri diplomasi.

Bati: “Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda aho kuba M23; kwamagana byimazeyo no guhana u Rwanda kubera ubushotoranyi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kurenga ku buryo bukabije ku mategeko mpuzamahanga ndetse n’amategeko yose agenga Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’agenga umubano hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.”

img-20240310-wa0000.jpg

Byongeye kandi, insanganyamatsiko yatoranijwe mu nama ya 24 y’inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya CEEAS ni “CEEAC mu mayira abiri aganisha ku guhuriza hamwe no kuvugurura kugira ngo bikemure ibibazo by’ubufatanye bw’akarere muri Afurika yo hagati.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *