Donald Trump, Perezida mushya wa USA, nyuma yaho atangiriye imirimo ye muri White house kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, we n’umuryango, inshuti n’abavandimwe baranzwe n’umunezero.
Mu ijambo Trump yagejeje ku mbaga ku nshuro ya mbere ari muri White House, yatangaje ko n’abari baribagiwe bagiye kwibuka, ko iki ari cyo gihe Amerika igihe gutera imbere.

Ikindi Trump yatangaje, ni uko muri Amerika hagiye gucika ikitwa amacakubiri, ati: “Haba abirabura cyangwa abazungu, twe tuva amaraso amwe atukura y’abakunda igihugu”.
Iri jambo yarivugaga mu gihe mu mihanda y’i Burayi no muri Amerika hari abari bari mu mihanda bigaragambya bamwamagana.

Gusa uyu perezida mushya avuga ko agiye guca ikitwa ubunebwe, ati: “Sinzemera abanyapolitiki bakomeza kuvuga batagaragaza ibikorwa, bahora mu magambo ariko ntacyo bakora”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ANDI MAFOTO:








[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com


