Igipolisi cya Uganda ahitwa Rukungiri gifunze umugore w’imyaka 28 witwa Oliva Tumwebaze ushinjwa kwica umugabo we, Frank Byaruhanga w’imyaka 52, wo mu Kagari ka Kibaale mu Karere ka Rukungiri, amuziza ko atamutera inda.
Igipolisi kivuga ko Tumwebaze yafashwe n’agatsiko k’abagore bahise bamwihutisha bamujyana kuri polisi banga ko abandi baturage bamwivugana.
Biravugwa ko Byaruhanga, wari umufundi, yagiranye amakimbirane n’umugore we maze umugore agafata umuhoro akamutema ukuboko kw’iburyo inshuro eshatu akava amaraso kugeza apfuye. Tumwebaze ngo yahise ahamagara abaturanyi ababwira ko yagiranye amakimbirane n’umugabo we akamukubita ikintu agahita yikubita hasi.
Ubwo abaturage bageraga muri uru rugo ariko, basanze umugabo yatemaguwe bikabije ku kuboko, bavuga ko umugore yakoresheje umuhoro yica umugabo we, maze mu gihe bisuganya ngo nabo bahite bamwica nk’uko bikunze kugenda muri iki gihugu, aho hakunze kugaragara umuco wo kwihanira, agatsiko k’abagore bagenzi be gahita kamutwara kuri polisi.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango witwa Shallon Komushana, yavuze ko Tumwebaze yajyaga akunda gushinja umugabo we kwanga kumutera inda nk’uko The New Vision dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nyakwigendera yari yarapfushije umugore we wa mbere mu 2010, nyuma ashaka Tumwebaze, hakaba hari hashize imyaka 4 babana, ariko akaba yari yarabyaranye n’umugore wa mbere abana batandatu.

Tumwebaze ngo akaba yarakundaga kwijujuta avuga ko kenshi umugabo we iyo atashye avuga ko ananiwe cyane bityo ntibatere akabariro.
Ubuyobozi bwo muri aka gace nabwo buvuga ko bwagerageje guhosha amakimbirane hagati y’uyu muryango inshuro nyinshi ariko ntihagire icyo bitanga nk’uko byemejwe na Remegio Mugisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



