Ngo kimwe mu bitera umutekano muke mu Kiyaga cya Cyohoha ni abarundi bacyifashisha bambuka bakaza kwiba inka mu Rwanda.
Ibi bikaba byarashimangiwe n’abarobyi bari bitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi w’agashami gashinzwe ibikorwa byose bibera mu mazi y’u Burundi no guteza imbere ibyambu , Nyandwi Gerard .
Nyandwi muri iri nama akaba yavuze ko Leta y’u Burundi igihe guha nimero amato yose akorera mu mazi agenzurwa n’iki gihugu mu Kiyaga cya Cyohoha kubera ubutekano w’abakorera ibikorwa byabo muri aya mazi.Bityo akaba asaba abarobyi kubaruza amato yabo kuko byabagirira akamaro.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyo ubwato buzwi, bishobora gufasha abarobyi kubona inguzanyo mu mabanki, kwakirwa mu mashyirahamwe y’ubwishingizi ndeyse ko gutunganya neza uburobyi bityo bigatuma umusaruro w’amafi wiyongera.
Ashimangira ko bimwe mu bituma umusaruro w’amafi uba muke mu Kiyaga cya Cyohoha ku ruhande rw’u Burundi ari imitego itemewe n’amategeko ikoreshwa n’abarobyi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarobyi mu Burundi ,Vincent Minani avuga ko iyo umusaruro w’amafi ugabanutse mu Kiyaga biteza ibibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


