Miliyoni 27 z’amayero nizo zatanzwe ku mukinnyi Gabriel Jesus wakiniraga Palmeiras yo muri Brezil aho kugeza ubu yamaze gusinya amasezerano yo gukinira ikipe ya Manchester City.

Jesus w’imyaka 19 y’amavuko yahisemo kureka imyiteguro yari irimbanyije ubwo ikipe ye yiteguraga amarushanwa bari kwitabira muri Afurika y’epfo yatangiye kuri uyu wa 4 Kanama 2016 ahitamo kwerekeza muri Mnchester City.
Gusa n’ubwo byemejwe ko yerekeje muri Man City ntibizakuraho ko azanakomeza gukinira Palmeiras kugeza shampiyona yo muri Bresil irangiye mu kwezi kwa 12.
Uyu musore yatsindiye Palmeiras ibitego 26 mu mikino 67 yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ishize, bituma ikipe ye iza ku mwanya wa mbere mu makipe byari mu itsinda rimwe bahatanira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20.
Jesus yaje no kuba umukinnyi mwiza ukiri muto ukomoka muri Afurika y’epfo bituma amakipe nka Fc Barcelona yo muri Espagne na Manchester United bamurwanira kugeza aho Man City imwegukanye.
Gabriel Fernando de Jesus ugereranywa na Neymar, yakinaga nka rutahizamu mu ikipe ya Palmeiras bikaba bikibazwa niba no muri Manchester City azakina kuri uwo mwanya
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


