capture-38.png

Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ayobora Church of Uganda, Archbishop Stanley Ntagali yamaze guhagarikwa ku mirimo ya gipasitori nyuma y’aho bimenyekanye ko yaryamanye n’umugore w’undi mupasiteri, Christopher Tugumeahabwe witwa Judith Tukamuhebwa, yari arimo afasha ngo adasenya kuko yari abanye nabi n’umugabo we.

Tugumeahabwe na we ni pasitoro mu ba poroso akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Bishop Barham aho yigisha Tewolijiya n’amasomo y’iby’ukwemera. Aba bombi bashakanye kuwa 17 Ukuboza 2018 muri Katederali ya Mutagatifu Petero i Kabale nyuma y’aho uyu mwarimu yari apfushije umugore.

Ntagali yabijemo ate?

Imyaka ibiri ishize babana, urugo rwabo rwajemo agatotsi. Hitabajwe Ntagali wari ukiyobora Church of Uganda ngo abunge, aza kumenyana n’uyu mugore, baje kujya batangira kuryamana nk’uko byagarutsweho na Rev. Kaziimba wasimbuye Ntagali, kuri ubu wari mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka ye 65.

Hagati aho ariko mu Kuboza 2020, byamenyekanye ko Tukamuhebwa yagannye urukiko rw’ibanze rwa Kabale, asaba gatanya kuko ngo umugabo we amuhohotera ndetse ngo yamutaye.

Muri dosiye iri mu rukiko nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza, aba bombi bapfa n’imitungo ariko umugore akagaragaza ko yagiye yitabaza polisi kenshi kuguhohoterwa yagiye akorerwa na pasiteri Tugumeahabwe. Ngo urugo rwabo rwarasenyutse ku buryo ” Ntawakongera kurusana.”

Umwana wavutse aba bombi batakibana; Uwa Ntagali cyangwa Tugumeahabwe?

Hari amakuru ko mu gihe Tugumeahabwe yari atakibana na Tukamuhebwa, havutse umwana (igitsina cye ntikizwi) . Icyo gihe, umugabo yabaga i Kabale aho akora, umugore akaba i Mbarara.

Uyu mupasiteri ntiyemera uyu mwana kuko ngo yavutse, aba bombi batajya bakora inshingano z’abashakanye. Ntagali wari umuhuza, yasabwe ubufasha mu mafaranga ariko abitera utwatsi. Ubufasha bwatanzwe n’inshuti za Ntagali.

Tukamuhebwa nanone bivugwa ko afite undi mugabo witwa Isaac Akamutuha na we babanyeho mu nzu ye ariko akayimusigamo, agiye Abu Dhabi. Umuryango we uvuga ko Judith ari we wari uyicunze. Uyu ngo wakoraga muri Coca Cola i Mbarara, bagiranye ibihe byiza karahava, banabyarana abana babiri.

capture-38.png
Tukamuhebwa n’umugabo we ku munsi w’ubukwe

Tukamuhebwa ukurikiye ifaranga

Chimpreports yashyize hanze inkuru ko Tukamuhebwa yari akurikiye imitungo ubwo yashakanaga na pasiteri Tugumeahabwe kuko yataye undi mugabo wari ukennye, Akamutuha akishakira ukize.

Akamutuha ayatakaje akazi, arakena, umugore aramuta, yishakira pasiteri na we bivugwa ko baryamanaga, aca inyuma Akamutuha wari waramwimuriye i Kampala.

Ntagali yashakanye na Beatrice mu 1978, babyarana abana bane. Kuri ubu aremera icyaha, akagisabira imbabazi mu itangazo yashyize ahagaragara.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Fred Masengesho Rugira, iyi nkuru yawe ongera uyisubiremo neza urebe ntisobanutse kubera agakosa gato ko gukoresha amazina atagaragaza neza itandukaniro ry’abavugwa muri iyi nkuru. Byari koroha iyo uza gukoresha amazina atuma ibintu bisobanuka. Urugero: Judith, Ntagali, christopher na Akamutuha. It’s just my opinion

  2. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Fred Masengesho Rugira, iyi nkuru yawe ongera uyisubiremo neza urebe ntisobanutse kubera agakosa gato ko gukoresha amazina atagaragaza neza itandukaniro ry’abavugwa muri iyi nkuru. Byari koroha iyo uza gukoresha amazina atuma ibintu bisobanuka. Urugero: Judith, Ntagali, christopher na Akamutuha. It’s just my opinion

  3. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  4. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  5. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Ariko uretseko inyanza bogeza!,umuntu ufitumubiri muzima utarya uru rubuto ninde?Muze waguyahashashe,Imana izakubaza nyuma!

  6. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Ariko uretseko inyanza bogeza!,umuntu ufitumubiri muzima utarya uru rubuto ninde?Muze waguyahashashe,Imana izakubaza nyuma!

  7. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Aha iyi isi namayobera,uwawe ntakiri uwawe.

  8. Byinshi ku buryo Archbishop Ntagali yaryamanye n’umugore wa pasiteri yagiraga inama ngo adasenya
    Aha iyi isi namayobera,uwawe ntakiri uwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *