Nk’uko byagiye bisohoka mu bitangazamakuru bitandukanye, Paul Rusesabagina wari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yavuye i Dubai ku kibuga cy’indege cya Al Maktoum tariki ya 28 Kanama 2020, agera ku kibuga cy’indege cya Kigali tariki ya 29 ubwo yisangaga azengurutswe n’abasirikare.
Indege ivugwa ko yazanye uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko ni bwite (private jet) yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 (CL605) y’ikigo cy’ubutwazi bwo mu kirere cya Gain Jet.
Tugiye kubagezeho byinshi ku miterere n’ubushobozi by’iyi ndege, twifashishije amakuru dukomora ku mbuga zirimo urwa Bombardier, Gain Jet na Vista Jet.
Bombardier Challenger 605 (CL605)
Bombardier Challenger 605 yakozwe n’ikigo cya Bombardier Inc. cyo muri Canada. Ifite ikoranabuhanga rigezweho ndetse ikaba ifite umwanya mugari abagenzi bisanzuriramo.
Ni ubwoko bwa gatanu bwa Bombardier, bwaje busimbuye ubwa 604 butari bukijyanye n’igihe.
Tariki ya 22 Kamena 2006 ni bwo bwa mbere yagurutse mu kirere nyuma yo guhabwa icyangombwa n’Ikigo cya Canada gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere. Mu Kwakira 2006, n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye iyi ndege kujya ikoreramo ingendo.
Muri Mutarama 2007, CL605 yatangiye akazi ko gutwara abagenzi mu buryo bwihariye.
Iyi ni indege itwara abifite, ishobora gukora urugendo rw’amasaha 8 mu bilometero 7400, nyuma yo guhaguruka, ikagendera ku muvuduko w’ibilometero 870 ku isaha (870 km/h).
CL605 ifite ibyicaro 12 birimo 4 byagenewe abantu bakomeye (VIP seats), aho kurira hafite ibyicaro 4 ndetse n’intebe ko kwicaraho abantu bane, ziba ahagereranwa na ‘sallon’. Ikindi kandi igira ibitanda byaryamaho abantu batanu.
Iyi ndege igira imyanya ibiri yagenewe umupilote ndetse n’umufasha (co-pilot), ikagira imyanya ibiri yo gusohokeramo irimo usanzwe n’uwo gusohokeramo mu gihe habaye ikibazo (emergency exit).
Uko CL605 yubakitse
Ibyicaro biri muri iyi ndege


