Byinshi ku ruzinduko rw’Umushinjacyaha Brammertz uzamara mu Rwanda icyumweru kirenga

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, ari mu butumwa bw’akazi i Kigali, mu Rwanda kuva ku itariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2024.

Intego y’ubutumwa bw’Umushinjacyaha Mukuru ni ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru na tekiniki bijyanye n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gukomeza guha ubutabera abantu benshi bahohotewe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gihe Isi yitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Umushinjacyaha Brammertz arakora ibishoboka byose kugira ngo yerekane ko abantu barenga 1.000 bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside bakomeje kwidegembya, baba mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi. Ko kuba abantu benshi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside bahungiye mu bindi bihugu kandi bakaba batarakurikiranwa kubera ibyaha bakekwaho bibabaza cyane abahohotewe n’abacitse ku icumu, ndetse ari imbogamizi ikomeye ku kugendera ku mategeko.

Umushinjacyaha Brammertz yiyemeje gufasha u Rwanda ndetse n’abandi bayobozi b’igihugu kugeza mu butabera abo babuhunze, aho bashobora kuboneka hose nk’uko tubikesha urubuga rwa IRMCT.

Biteganyijwe ko azabonana na Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’Umushinjacyaha Mukuru kugira ngo abasobanurire ibikorwa bya OTP byo gutanga inkunga zitandukanye z’iperereza n’ubushinjacyaha ku bafatanyabikorwa b’igihugu, ndetse baganire ku bufatanye bukomeje hagati y’Ibiro by’Umushinjacyaha (OTP) n’ urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda.

Umushinjacyaha mukuru azabonana kandi n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kugira ngo baganire ku buryo bwo kunoza ubufatanye bw’inzego zinyuranye zo kubahiriza amategeko mu gushakisha, gufata no gukurikirana abajenosideri bahunze batuye mu bindi bihugu.

Hanyuma, umushinjacyaha Brammertz azahura n’abahagarariye abahohotewe n’abacitse ku icumu kugira ngo baganire ku kamaro ko kurushaho kuryoza ibyaha byakozwe ababikoze ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu butabera. Arizihizanya kandi n’Abanyarwanda Umunsi w’Intwari ku rwego rw’igihugu kandi yifatanye na bo mu kwibuka abagaragaje ubutwari n’ubwitange buhebuje ku baturage b’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *