Nyuma y’iminsi yarinangiye, Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeye koherereza u Rwanda Ladislas Ntaganzwa, Umunyarwanda w’imyaka 53 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba aherutse gufatirwa muri iki gihugu.
Ladislas Ntaganzwa yari umwe mu bantu 9 bashinjwa uruhare muri jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse n’ubutabera bw’u Rwanda bari bataratabwa muri yombi, akaba yarafatiwe muri Congo mu mpera z’umwaka ushize aho iki gihugu cyemeye kumwoherereza u Rwanda ngo aburanishwe.
Ladislas Ntaganzwa ubundi ni muntu ki?
Uyu mugabo yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu iherereye mu majyepfo y’u Rwanda, ariko akaba yari na perezida w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, muri iyi komini. Ashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu, aho ashinjwa kuba yarashishikarije ndetse akanagira uruhare mu kwica ibihumbi by’abasivili b’Abatutsi, ndetse akanashinjwa gutegura ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi.
Inyandiko y’ubushinjacyaha bwa TPIR ivuga ko ukekwa yagize uruhare mu gutegura, kuva mu mpera za 90 kugeza muri Nyakanga 1994, umugambi wo kurimbura abaturage b’Abatutsi.
Uyu mugambi ngo wari ugizwe no gushishikariza amakimbirane ashingiye ku moko, gutoza no guha intwaro Interahamwe ndetse no gutegura intonde z’abantu bagombaga kwicwa. Bivugwa ko muri urwo rwego yanagize uruhare rukomeye mu gitero cyagabwe kuri Kiliziya ya Cyahinda, ahari hahungiye Abatutsi.
Nyuma yo kumuta muri yombi, abayobozi ba Congo bamushinjije kuba yari umuyobozi muri FDLR, bavuga ko nabo bagomba kubanza bakamuhata ibibazo, nyuma batangaza ko bazamwohereza mu Rwanda ar’uko u Rwanda narwo rwataye muri yombi abo bavugaga ko bashakishwa n’ubutabera bwa Congo bahungiye mu Rwanda bahoze barwanya ubutegetsi.
Twibukiranye uko Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi
Hari kuwa 07 Ukuboza 2015 mu giturage cya Kiyeye ubwo yatabwaga muri yombi, maze kuwa 09, abayobozi ba Congo basaba Monusco ko yabafasha kumugeza i Goma nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo. Nyuma yo kugezwa i Goma, kuwa 10 Ukuboza, nibwo Isi yose yamenye ko uyu mugabo yatawe muri yombi, bitangajwe n’urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Uyu muvugizi w’ingabo za Congo, Gen. Leon-Richard Kasonga, yasobanuye ko igisirikare cya Congo cyagabye igitero ahitwa Rushihe, ku mupaka w’intara za Walikale na Masisi, ahantu bivugwa ko ari ho Gen. Sylvestre Mudacumura, ufatwa nk’umugaba wa nyawe wa FDLR, yakoreraga nawe akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Ngo ni nyuma y’iki gitero Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi nk’uko RFI ivuga.
Nyuma yo kumufata, minisitiri w’ubutabera wa Congo, Alexis Tambwe Mwamba yasobanuye ko nawe yari umuyobozi muri FDLR, avuga ko ubuyobozi bwaje kubona amakuru y’uko ukekwaho uruhare muri jenoside wari wihishe hafi aho yatawe muri yombi n’igipolisi.
Ibyo kuba yari umuyobozi muri FDLR ariko byahise binyomozwa n’umuvugizi w’uyu mutwe, La Forge Fils Bazeye wahise agira ati: “Ladislas Ntaganzwa ntabwo ari umunyamuryango wa FDLR, nta n’ubwo yari akiri mubo tugomba kurinda. Iyo bitaba ibyo ntabwo bari kumutoragura gutyo.”
Kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe rero nibwo guverinoma ya Congo nabwo ibinyujije kuri minisitiri w’ubutabera, Alexis Tambwe Mwamba, yatangaje ko yari yemereye urwego rwasimbuye TPIR ruri gukurikirana imanza zitarangiye nyuma yo gufunga imiryango mu mpera z’umwaka ushize, kuwa 19 Gashyantare, ko Ntaganzwa azoherezwa mu Rwanda mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Yakomeje avuga ko hari ibintu bicye bigiye kuzuzwa gusa ubundi Ladislas Ntaganzwa akoherezwa mu Rwanda.
Nubwo mbere yari yatangaje ko uyu mugabo azoherezwa mu Rwanda ari uko u Rwanda narwo rwohereje abashakishwa n’ubutabera bwa Congo bahungiye mu Rwanda barimo Laurent Nkunda, minisitiri Tambwe kuri uyu wa Kane yavuze ko nta kugurana kwapfa gushoboka ku muntu ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



