eqzitlsw4aa3rxq.jpg

Byinshi kuri operasiyo Free Shebelle yamaze amasaha 10, amapeti ntacyo akivuze

Sangiza iyi nkuru

Operasiyo Shebelle ni igikorwa cyahuriyemo igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icy’ u Burundi na Somalia hagamijwe kubohora agace Shebelle kari karabaye indiri y’intagondwa za Al- Shabaab mu 2012.

Gutegura iki gitero byamaze amezi abiri, buri ruhande rutanga umusanzu uko iki gitero cyazagenda, hategurwa intwaro ndetse hanasubirwamo uko kizagenda abasirikare bose bavanze hirindwa ko bazarasana hagati yabo ubwabo.

Uwaruyoboye ingabo za Uganda muri Somalia, Maj. Gen. Paul Lokech yafungiranye ingabo muri Sitade ya Mogadishu. Ni operasiyo yari irimo abasirikare ibumbi birindwi ngo batabare abaturage basaga ibihumbi 400 batuye Afgoye n’agace ka Shebelle. Kubohora Afgoye byari ngombwa kuko yari irimo amasangano y’imihanda iva mu byerekezo bitandukanye ndetse ikaba indiri ya Al-Shabaab.

Hagabwe igitero simusiga

Kuwa 20 Gicurasi 2012, ni wo munsi w’igitero nyir’izina ubwo mu gitondo cya kare, amabwiriza atari ukwita ku mapeti bishoboka ufite ipeti rya liyetona, aha amabwiriza kapiteni wo mu kindi gihugu mu gihe ari we uyoboye.

Hari ingabo zasigaye inyuma, ingabo zafashe umuhanda. Umwe mu bari muri iyi operasiyo yavuze ko ” Bagiye ari kifua wazi (Nta kwihisha). Twari benshi kandi dufite ibikoresho.”

Abarundi banyuze mu muhanda munini ujya Afgooye mu gihe UPDF yanyuze mu mashyamba. Ibi ngo byari bigamije kujijisha Al-Shabaab ko abasirikare b’ u Burundi ari bo bateye Afgooye bonyine, bityo umwanzi agashyirwa mu kimeze nka U (Uburyo bwo gutega ambuscade).

Byaragoranye kwinjira mu matware ya Al-Shabaab

UPDF yari hafi y’aho Al-Shabaab yari iri, yakanguwe n’amasasu. Ibi ngo ntibyamenyekanye bitewe n’uko nta drones cyangwa amashusho ava ku byogajuru yari ahari.

Ibi ni nabyo byatumaga umusirikare ugerageje kujya imbere (kusonga mbele) yarahitaga araswaho. Ibi byatumye Gen. Aronda Nyakairima (RIP) wari Umugaba w’Ingabo za Uganda icyo gihe aba aretse gutanga uruhushya rwo gutangira kurasana na Al-Shabaab kuko yakurikiraniraga hafi uko ku rugamba bimeze.

Kuba saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa tatu, UPDF yari imaze kugenda nka metero eshanu gusa yegera umwanzi.

Byarahindutse ubwo Maj. Gen. Paul Lokech yiyiziraga

Gen. Lokech kuri ubu Abanya-Somalia bamwe bita ”Lion of Mogadishu” yari yasigaye muri Sitade ya Magadishu aho yakurikiranaga uko buri kimwe kiri kugenda. Abonye ingabo zitava aho ziri, yarabajije ngo ” Ni ibiki biri kuba? Ntabwo muva aho muri.”

Uyu yahise asaba abafite ibifaru kumuherekeza akigira aho ruremye, yasabye abayobozi b’urugamba kumushakira inzira, akinjira mu matware y’umwanzi, bamwe bakeka ko yarimo gutera urwenya nk’uko Chimpreports yabigarutseho.

Yinjiyemo ari nako amabwiriza ajyana n’ikibatsi cy’imbunda. Ubwo yari muri metero 100 hafi n’umwanzi, yavuye mu modoka ati ” Songa mbele, piga adui” Mujye imbere, murase umwanzi.

eqzitlsw4aa3rxq.jpg
Maj. Gen. Paul Lokech/ Internet

Umwe mu bari muri iyi operasiyo ati ” Twahise tugira ubwoba tuti kandi Gen. Lokech bamurasiye aha twagira ibibazo. Lokech yari aturi imbere, aduha amabwiriza yo kurasa umwanzi ubudahagarara. Ibi byahinduye ibintu. Twatunguwe n’umutima ukomeye we.”

Iyi mirwano yarangiye sa kumi z’umugoroba iguyemo abarwanyi 300 ba Al-Shabaab ariko saa kumi n’ebyiri irubura kuko Al-Shabaab yari yatangiye gutwika abantu bazima muri Afgoye ibakekaho gukorana na AMISOM. Byarangiye Al-Shabaab itsinzwe, itakaza aka gace.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *