Byinshi wamenya ku izina ryawe “Elizabeth”

Sangiza iyi nkuru

Guhera none Bwiza.com, izajya ibagezaho ubusobanuro , amateka magufi ajyanye n’amazina yacu aya tubatizwa n’andi atandukanye bamwe bazajyenda bifuza.
Izina duhereyeho kuri uyu munsi ni Elizabeth ! Niba witwa Elisabeth tugutuye iyi nkuru kurikirana neza uramenya byinshi utajyaga umenya cyangwa ngo witeho !
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izina rya Elisabeth risobanurwa nk’izina ry’igitsinagore [ Feminine Name ] .
Nkuko tubikesha urubuga Behindname, ruzobereye mu gusobanura iby’amazina rutubwira ko iri zina rifite inkomoko mu mazina yo hambere y’Abaheburayo cyangwa Abayisiraheli mu rwego rwo kugirango twumve ibintu ku buryo bworoshye.
Elisabet mu ki Giriki , Elisheva mu Giheburayo bisobanura ngo “ Uwiteka niwe ndahiro yacu″ cyangwa “ God is an oath ″ ngo iri zina kandi ryanasobanuka mu yandi magambo ngo “ Uwiteka Imana yanjye niwe umpagije ″, [ My God Is abundance ].
Mu bantu basoma inkuru zo mu Isezerano rya kera [ The Old Testament ] iri zina turisanga ahantu henshi kandi ni naryo rifitwe n’uwari umugore wa Aaron ariko ninaho ryabaye Elisheba gusa ku Isezerano rishya ryahise riba Elizabeth .
Ahagana mu kinyejana cya 12 niho iri zina ryatangiye kumenyekana mu Burasirazuba bw’Uburayi rigenda rikwiragira uyu mugabane rigera mu Bwongereza ryitwa Isabel dore ko iri zina riri mu mazina yihinduranya bitangaje !
Rigeze mu Bwongereza ariko ryahise riba izina ryamamaye cyane cyane guhera mu kinyejana cya 16 aho ryahise rifatwa n’abamikazi b’ubu bwami .
Sibyo gusa kuko kandi hari n’abandi bamikazi bahise banyurwa n’iri zina rya cyamikazi rya Elisabeth mu Bwongereza n’Uburusiya riramamara ku mugabane w’Uburayi kugeza mu kinyejana cya 18 ,aha twanabibutsa ko ubwami bw’Ubwongereza buriho ubu buyobowe niri zina ,ubu uriho ni Umwamikazi Elisabeth wa II .
1.Zimwe mu mpine zihabwa izina rya Elisabeth [ Name Diminutives ] :
Nuhura n’uwitwa Elisabeth nushaka uzamwite Bessie nta kosa uzaba ukoze nkuko kandi wanamwita Bess cyangwa Beth !
Waruzi se ko wanamuhamagara Betsy Bette Bettei Betty Bettye Buffy Elisa Eiza Ella Elle Ellie Elly Elsie Elyse Leanna Leesa Leesa Libbie Libby Liddy Lilian Liliana Lilibet Lillia Lisa Lise Lizbeth Lizette Lizzie Lizzy Tetty !
Iri zina rya Elisabeth mu kinya -Armenia rivugwa nka Zabel ariko muri Ukraine baryita Yelyzaveta mu Burusiya ho bavuga Beileag nandi atandukanye naho muri Israel bakavuga Elisheba.
Nkuko bigaragazwa kandi n’urubuga twababwiye hejuru iri zina rya Elisabeth urisanga ryiganje cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igakurikirwa n’Ubwongereza na Canada iyi nayo igakurirwa na Australia ndetse na Chili .
Ese waba ufite izina ushaka gusonanuza twandikire kuri Editor@Bwiza.com cyangwa wandike sms uyohereze kuri nimero +250788891919 tugusobanurire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *