Mu magambo avugwa hanze y’idini ya Islam, abantu usanga batavuga rumwe ku mpamvu ituma abayoboke b’iri dini batarya inyama z’ingurube, Abanyarwanda mu buryo bwa gisizi bise indyoheshabirayi. Bamwe bavuga ko abayisilamu batarya ingurube ku bw’umwanda wayo bijyanye n’uko isa no kuba irya imyanda itibagiwe n’uwayo bwite, hari kandi n’abihandagaza bakavuga ko iri tungo ryorowe n’abenshi mu Rwangda ngo ryaba ryarazikuye umutwe w’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) maze ngo ikawurya gusa izi mpande zombi nta gihamya zigaragaza ku byo zivuga.
Korowani ivuga iki ku kurya inyama z’ingurube?
Mu gitabo cya Korowani ntagatifu, Imana mu mirongo myinshi yaziririje kurya inyama z’ingurube. Hari nk’aho Imana igira iti” Mu by’ukuri ntiyabaziririje kurya [inyama] uretse [iziba ari amaraso, inyama y’ingurube n’icyabazwe mu izina ritari iry’Imana. Ariko uzaba adafite uko yabigenza by’amaburakindi [akarya ibi], atabitewe no gutandukira cyangwa ngo arengere, nta cyaha kimubarwaho. Mu by’ukuri Imana irahebuje mu kubabarira abantu ho ibyaha byabo, kandi ihebuje mu kugira impuhwe”. Korowani 2: 173
Imana irongera iti” Mwaziririjwe [inyamaswa n’amatungo] byipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, iyabazwe ikavugirwaho izina ry’ikindi kitari Imana,iyapfuye kubera kunigwa, iyapfuye kubera gukubitwa, iyapfuye kubera guhanuka, iyishwe no gucumitwa ihembe [n’irindi tungo], n’iryariwe n’indi nyamaswa [rigapfa] kereka mufatiranye [ritarapfa] mukaribaga [bijyanye n’amategeko]…”. Kor’ani 5: 3
Hari n’ahandi muri Korowani ntagatifu Imana igira iti”Babwire uti: Mu byo nahishuriwe byose ntacyo mbona kibujijwe k’umuntu uzakirya uretse kuba ari icyipfushije cyangwa amaraso yamenwe, cyangwa inyama y’ingurube. Mu by’ukuri ibi byose ni umwanda; cyangwa icyo uwakibaze aba yarenze ku itegeko ry’Imana akacyaturiraho irindi zina ritari irya Allâh. Uzugarizwa n’amaburakindi [bikaba ngombwa ko yarya ibi bintu] atabitewe no kwigomeka, [nta cyaha azabarwaho].
Mu by’ukuri Allâh Umugenga wawe ni Uhebuje mu guhanagura ibyaha, Nyir’ubuntu bwose.” Korowani 6: 14. Imirongo ya Korowani ntagatifu nka 2:173 na 6:14, Imana igaragaza ibihe by’umwihariko abayisilamu bashobora kuba baryamo ingurube ntibabarweho icyaha bitewe n’ibihe by’amage barimo nko kubihatirwa cyangwa inzara ikabije yabyara urupfu.
Bibiliya yo ivuga iki ku nyama z’ingurube?
Uretse abayisilamu hari n’abayoboke b’amadini ya gikirisitu atarya inyama z’ingurube.Ese bo bashingira kuki? Bamwe mu bakirisitu batarya inyama z’ingurube bashingira kuri Bibiliya mu nyandiko ziboneka mu isezerano ryayo rya kera aho Abisirayeli babuzwaga kurya inyamaswa zituza ndetse hakaba n’abagendera ku nkuru iboneka muri Bibiliya aho Yesu yakijije umuntu warufite amadayimoni maze akayohereza mu mugana w’ingurube zose zikarohama mu nyanja.
Ibi bigaragara muri Bibiliya 5:11-13 hagira hati: “Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha nuko[abadayimoni] baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zisuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri.
Muri kindi gitabo cy’Abakewi 11:7 haragira hati” N’ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe.No mu gitabo cy’Ivugururamategeko 14:8 hagira hati”N’ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiy?ze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho.”
Kuba ingurube irangwa n’umwanda no kurya amoko yose y’umwanda na byo ku bakirisitu bisa na satani cyangwa umunyabyaha. Abahanga mu by’inyama bemeza ko indyoheshabirayi ariyo iryoha kurusha izindi nyama dore ko inabasha gukorwamo sosiso z’amoko yose, zigakundwa cyane cyane n’abanyaburayi n’ahandi mu bihugu byateye imbere.
Ubuhanga n’ubuvuzi bivuga iki ku nyama y’ingurube?
Dr. Mohammed Nizar Adakkr mu bushakashatsi yakoze, avuga ko ingurube ari inyamaswa zirya ibimera, zikarya n’inyamaswa, ikaba ari igisimba gifite imiterere y’inyamaswa irya buri kintu, kandi ibyo irya ikabiryana umururumba ibiconshomera,ikarya imyanda itandukanye harimo n’iyo mu musarane, iyo ishonje irya icyo ibonye hafi yayo cyose, n’iyo baba abana bayo, kandi ibyo iriye ikabirira kubimaraho, ikarya imbeba zaba izo mu nzu cyangwa mu gasozi, ndetse ikarya n’intumbi z’ibyapfuye byose, n’intumbi z’ingurebe ngenzi zayo.
Ingurube ni igisimba giteye inshozi cyane ku buryo no mu bantu ba kera batemeraga Imana bamwe basengaga ibishushanyo, baziririzaga kuyirya, bayifataga nk’ikintu gihabanye n’ibimenyetso bigaragaza ubwiza; mu bitekerezo by’abanya Misiri bacyera, ingurube bayifataga nk’ubwoko bw’imbuto ikimana basenga cyitwa Horusi (Horus), kigeze kurya maze kirapfa, bityo rero n’inyama y’ingurube bakayiziririza mu rwego rw’inyama zihumanye zakwica uwaziriye. Abandi bantu baziririzaga kurya inyama z’ingurube, ni abantu bo mu gihugu cya Adon, basengaga ikigirwamana cyitwa Baal, n’abanya Kanani, hamwe n’aba Giriki, na ba Attuis bo muri Aziya ntoya, abo bose baziririzaga kurya inyama z’ingurube, Abanya Misiri ba kera bafataga ubworozi bw’ingurube nk’umurimo mubi, usuzuguritse, ugayitse kurusha indi mirimo yose umuntu yakora, umushumba wabaga aragira ingurube, ntiyemererwaga kwinjira mu rusengero urwo arirwo rwose, cyangwa ngo hagire umushyingira umukobwa we, kandi uwabaga yanayikojejeho intoki ze byonyine, yagombaga kwihutira kujya koga no kwisukura.
Ubushakashatsi ku itandukanuro riri hagati y’inyama z’ingurube n’izindi nyama
Inyama z’ingurube ziba zifite urugimbu rwinshi mu turemangingo dukoze umubiri wayo, haniyongeraho ko urwo rugimbu ruba inyuma yutwo turemengingo, rukaba ari narwinshi mu dutsi dushinzwe itumanaho mu mubiri wayo. Mu gihe inyama z’inka n’izindi nyamaswa, ntaho urugimbu ruhurira na twadutsi dushinzwe itumanaho mu mubiri cyangwa ngo rugire aho ruhurira n’uturemangingo tuba turi mu mubiri.
N’ubwo hari ukunyuranya kwinshi hagati y’ababa bavuga impamvu inyama z’ingurube ziziririjwe,nyamara ubumenyi bushingiye kuri siyansi bwo buhamya ko kurya inyama z’ingurube zishobora gutera uzirya indwara zitandukanye, harimo izi zikurikira:
1- Kurya inyama z’ingurube bitera indwara izwi mu rurimi rw’amahanga ku izina rya (Altrechanah), iyo ndwara itera ububabare bukabije uyirwaye mu ngingo z’umubiri we, akagira ibibazo mu dutsi dukorana n’imyanya y’ubuhumekero, kandi akanagira ibibazo mu bice by’ingenzi by’umubiri nka maso, ibihaha, urwagashya, ikanamutera n’indwara zimwe na zimwe zikunze gufata mu bwonko.Uwo muntu arwara indwara ijya kumera nk’ibisazi, cyangwa akarwara pararize, yagera ku maso akarwara indwara y’ubuhumyi, yagera inyuma k’umutima we ugasigara utagishoboye gukora neza bitewe no gukunda kurya inyama z’ingurube,abanyamerika bagera kuri miriyoni 47 bakunze kurwara iyi ndwara (Altrechanah), kandi 30% by’abo bose bakicwa na yo.
2- Agakoko kaba mu nyama z’ingurube kitwa Tinasoleom, iyo umuntu arya izo nyama, karagenda kakibera mu mara y’uwo muntu, amara y’umuntu aba afite metero umunani z’uburebure, utwo dukoko tugenda twitendeka ku nkuta z’ayo mara, tuba dufite utwinyo turi hagati ya 22- 32, twinjiza mu nkuta z’amara y’umuntu buba bwitendetseho. Iyo ubwo bukoko bumaze kwitendeka ku inkuta z’amara, bukurikizaho gutera amagi, hanyuma ya magi akajya mu dutsi tw’amaraso, hanyuma y’amaraso agakwirakwiza ayo magi mu duce tw’umubiri dutandukanye, akajya mu maso, mu mwijima, mu mutima, no mu dutsi tugenda duhuza ingingo zitandukanye. Iyo utwo dukoko duterwa no kurya inyama z’ingurube tumaze kugera mu bwonko, umuntu afatwa n’indwara y’igicuri.
3- Kurya inyama z’ingurube bitera uburwayi bwitwa (cerebrospinal meningitis): Izo ni mikorobe zishyira uburozi mu maraso y’urya inyama z’ingurube.Mu mwaka w’i 1968, ubushakashatsi bwakozwe bukaba bwaragaragaje ko mu gihugu cy’Ubuholande no mu gihugu cya Denimarike, hari abantu benshi bapfuye muri uwo mwaka, kandi bapfa mu buryo budasobanutse nyuma biza kugaragara ko hari mikorobe iterwa no kurya inyama z’ingurube.
4- Kurya inyama z’ingurube bitera uburwayi bwitwa (Alplancdiazs): Iyo mikorobe iba igizwe n’akaremangingo kamwe kamwe, gateza ibibazo bikomeye mu mubiri w’umuntu, kandi iyo mikorobe iba mu mase y’ingurube, yagera mu byo kurya by’abantu bitewe n’uburyo butandukanye iba ishobojwe kubigeramo, abantu barya ibyo byokurya, bakaba babiryanye na ya mikorobe, maze yamara kugera mu mara yabo, ikabateza uburwayi bwo uhitwa.
5- Ibicurane biterwa n’ingurube: Iyi ndwara yateye ikwirakwira mu bantu nk’icyorezo, kandi gishobora gufata miriyoni z’abantu, bakagira ibibazo bikomeye cyane ku buryo ubwo burwayi bushobora no kugera ku bwonko hakaza utuntu tumeze nk’ibibyimba, twagera ku mutima mu buryo byotoshye hagakurikiraho ko umuntu uba yarwaye ibicurane biterwa n’ingurube, acika intege mu mubiri mu buryo butunguranye.Mu mwaka w’ i 1918, icyo cyerezo cy’ibicurane biterwa n’ingurube cyateye ku isi gihitana abantu benshi kandi mu gihe gito, aho bikekwa ko hapfuye abantu bagera kuri miriyono makumyabiri bishwe n’icyo cyorezo.
6- Uburwayi buterwa n’inzoka ziba mu nda y’ingurube: Mu mwaka w’ i 1982, mu ntara z’amajyepfo y’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, hateye icyorezo cy’uburwayi, kandi icyo cyorezo cyikaba cyari gitewe n’uko abantu benshi baryaga ibyo kurya bivanze n’inyama z’ingurube zabaga zarandujwe n’amase y’ingurube nayo aba arimo inzoka zitera uburwayi.
7- Ibisebe byo mu gifu no mu mara: Hari udukoko dutera indwara, ubusanzwe tuba turi mu nda y’ingurube, twimukira mu mubiri w’umuntu tuvuye ku inyama z’ingurube, tugatera abantu uburwayi buzwi nk’ibisebe byo mu mara no mu gifu, cyane cyane mu bana, n’ubwo abantu bakuru nabo bashobora kuyirwa.
9- Udukoko tuba mu bihaha by’ingurube: Utwo dukoko ubusanzwe twibera mu bihaha by’ingurube, hari ubwo tugera mu bantu bitewe no kurya inyama z’ingurube.
10- Uburwayi bw’Amibe: Ingurube zishobora gutera zikanakwirakwiza ubu burwayi mu bantu, iyo ingurube iriye umwanda cyangwa ikarya intumbi y’ikintu cyapfuye, kandi ingurube ntizitana no kurya imyanda kabone n’iyo zaba zororerewe mu ikiraro gikorerwa isuku ihambaye, kuko iyo ibuze imyanda yo kurya, isigara ihiga amase n’ibyitumwe n’ingurube ngenzi yayo cyangwa iby’izindi nyamaswa, ikanarya intumbi z’izindi ngurube ziba zapfiriye aho, cyangwa indi ntumbi y’ikindi icyo aricyo cyose isanze mu nzira cyapfuye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwa siyansi, bwerekanye ko mu mubiri w’ingurube harimo aside nyinshi (Uric acid), kandi izo ngurube zikaba ziyisohora gusa ku rugero rwa gatatu ku ijana, nyamara iri mu mubiri w’umuntu yo akaba ayisohora ku rugero ruri hafi ya mirongo cyenda ku ijana. Bityo rero, ibyo bikaba bivuga ko iyo umuntu ariye inyama z’ingurube, aba aziriyemo aside nyinshi.
Mu igitabo cya Encyclopedia Americana, cyiba gikubiyemo ubumenyi butandukanye, handitswemo ko muri buri biro 40 by’ingurube, haba harimo ibiro 20 by’urugimbu, ibyo biravuga ko urugimbu ruba ruri mu inyama y’ingurube, ruba ruri mu ibigize izo nyama ku rugero rwa 50%, nyamara urugimbu ruba ruri mu inyama z’intama rwo, rukaba ruri ku rugero rwa 17% gusa, rw’ibigize izo nyama. Naho mu inyama z’inka, rukaba ruba ruri kuri 5% gusa.
Iyi nyandiko igaragaza ko ingurube Hari abayikunda bitewe n’ibyiza bayibonamo, hari abayanga butewe n’imyemerere ariko hejuru ya byose Siyansi n’ubuvuzi na byo bikaba bigira icyo buvuga ku nyama y’ingurube. Ni ah’umusomyi gufata ingamba zo kuyireka atinya ingaruka zagaragajwe cyangwa se akiga kuyirya bitewe n’ibyiza byayo yaba yabonye.

22 Responses
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Tuge tuvuga ibintu dushingiye kuli History.ISLAM yavutse mu kinyejana cya 6 nyuma ya YEZU.Abaslamu nabo barabyemera.Bibiliya yari imaze imyaka 21,kubera ko MUSA yanditse ibitabo 5 bibanza bya bible mu kinyejana cya 16 mbere ya YEZU.Imihango myinshi Abaslamu bagenderaho,bayikoporoye muli bible.Harimo no kutarya INGURUBE,nkuko Imana yari yarazibujije Abayahudi.Gusa Isezerano Rishya ryemerera Abakristu kurya inyamaswa zose.Dore indi mihango Korowani yakoporoye mu Isezerano rya Kera ryarebaga Abayahudi gusa:Gusiramurwa,Gusenga wubitse umutwe,Gukaraba intoki mu nsengero,Gusenga ureba I Maka (Abayahudi bajyanywe mu bunyago I Babuloni basengaga bareba I Yeruzalemu,etc…),gukuramo inkweto ugiye kwinjira mu Musigiti (baba bigana cya gihe Imana yabonekeraga MUSA mu gihuru cyakaga umuriro,ikamusaba gukuramo inkweto).Rwose ni imihango Abaslamu bakoporoye muli Bible.Nubwo batabyemera.Amadini menshi ariyemera.
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Ese iyo bayitetse mikorobe zitera uburwayi ntizipfa?
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Ese iyo bayitetse mikorobe zitera uburwayi ntizipfa?
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Ntibyoroshye, buri muntu afite uko yumva ibintu
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Ntibyoroshye, buri muntu afite uko yumva ibintu
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Ntanahamwe mu isezerano rya rishya hemerera abakristo kurya inyama harimo ningurube izo ni inyigisho zibinyoma zijyanye no kwifuza kwabo

Mwaramutse, sinzi niba iyi nyandiko ari nshya cg se niba imaze igihe, uko biri kose nifuje kugira icyo nyivugaho kuko aribwo nkiyibona.
Uyu muvandimwe arasa n’uwitiranya ibintu nka bibiri bikomeye n’ubwo atari we wenyine ubyitiranya kuko hari n’abandi benshi bakora iryo kosa.
Kuri jye nta gitangaza kiri mu kuba abayisilamu bagira ibyo bahuriraho n’abayahudi nk’idini cg se abayahudi nk’ubwoko mu bijyanye no kugaragaza ibyo bemera kubera ko, aha niho nshaka kugaruka. Kwitiranya imyemerere nk’amahame shingiro n’uburyo ayo mahame agaragazwa bitera kudasobanukirwa neza. Ibyo umuntu yemera, ni amahame, ni indangagaciro runaka kenshi abemera tuvuga cg tubivoma mu byo Imana ihishura (message) uburyo bigaragazwa bituruka mu mico, mu mateka, mu hadukikije, mbese aho turi . Ibi rero nta gitangaza kuko aho ubuyahudi ndetse n’ubukristu ho gato n’ubusilamu bikomoka ni karere k’iburasirazuba bwo hagati, bafite imico n’amateka byegeranye, gukora bimwe si igitangaza, ahubwo igitangaza cyaba kutabihuza.
Wavuze ibintu bya Bibiliya, ibya Musa, ubanza ubifiteho amakuru macye. Kuko Ubukristu buvuga ko Mussa yavanye abanyaisraheli muri Misiri hagati y’Umwaka wa 1450-1410 imyaka mirongo ine bazerera mu butayu, ibi rero bitandukanye n’ibyo uvuga by’uko Bibiliya imaze imyaka 16. Ikindi ni uko Mussa atigeze yandika ibimwitirirwa, kuko ubushakashatsi buvuga ko Bibiliya yanditswe mu myaka ya 500-300 mbere y’ivuka rya Yezu. Si Musa rero wanditse. Ikindi kandi igitekerezo cya Musa ni copy and paste y’igitekerezo cya Sargon d’Akkad, aho batandukaniye ni uko Saergon ibye bibera muri Euphrate naho ibya Musaa bikabera muri Nil Sargon ajya kwa Ul Zabata naho Musa ajya kwa Pharaon. Ubwo wazatubwira aho wowe ubivana kuko uretse muri Bibiliya nta handi amateka ya Musa agaragara.
Dukwiye gushaka ubumenyi buhagije mbere yo kubibwira abandi.
Murakoze
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Mwaramutse, sinzi niba iyi nyandiko ari nshya cg se niba imaze igihe, uko biri kose nifuje kugira icyo nyivugaho kuko aribwo nkiyibona.
Uyu muvandimwe arasa n’uwitiranya ibintu nka bibiri bikomeye n’ubwo atari we wenyine ubyitiranya kuko hari n’abandi benshi bakora iryo kosa.
Kuri jye nta gitangaza kiri mu kuba abayisilamu bagira ibyo bahuriraho n’abayahudi nk’idini cg se abayahudi nk’ubwoko mu bijyanye no kugaragaza ibyo bemera kubera ko, aha niho nshaka kugaruka. Kwitiranya imyemerere nk’amahame shingiro n’uburyo ayo mahame agaragazwa bitera kudasobanukirwa neza. Ibyo umuntu yemera, ni amahame, ni indangagaciro runaka kenshi abemera tuvuga cg tubivoma mu byo Imana ihishura (message) uburyo bigaragazwa bituruka mu mico, mu mateka, mu hadukikije, mbese aho turi . Ibi rero nta gitangaza kuko aho ubuyahudi ndetse n’ubukristu ho gato n’ubusilamu bikomoka ni karere k’iburasirazuba bwo hagati, bafite imico n’amateka byegeranye, gukora bimwe si igitangaza, ahubwo igitangaza cyaba kutabihuza.
Wavuze ibintu bya Bibiliya, ibya Musa, ubanza ubifiteho amakuru macye. Kuko Ubukristu buvuga ko Mussa yavanye abanyaisraheli muri Misiri hagati y’Umwaka wa 1450-1410 imyaka mirongo ine bazerera mu butayu, ibi rero bitandukanye n’ibyo uvuga by’uko Bibiliya imaze imyaka 16. Ikindi ni uko Mussa atigeze yandika ibimwitirirwa, kuko ubushakashatsi buvuga ko Bibiliya yanditswe mu myaka ya 500-300 mbere y’ivuka rya Yezu. Si Musa rero wanditse. Ikindi kandi igitekerezo cya Musa ni copy and paste y’igitekerezo cya Sargon d’Akkad, aho batandukaniye ni uko Saergon ibye bibera muri Euphrate naho ibya Musaa bikabera muri Nil Sargon ajya kwa Ul Zabata naho Musa ajya kwa Pharaon. Ubwo wazatubwira aho wowe ubivana kuko uretse muri Bibiliya nta handi amateka ya Musa agaragara.
Dukwiye gushaka ubumenyi buhagije mbere yo kubibwira abandi.
Murakoze
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
Tuge tuvuga ibintu dushingiye kuli History.ISLAM yavutse mu kinyejana cya 6 nyuma ya YEZU.Abaslamu nabo barabyemera.Bibiliya yari imaze imyaka 21,kubera ko MUSA yanditse ibitabo 5 bibanza bya bible mu kinyejana cya 16 mbere ya YEZU.Imihango myinshi Abaslamu bagenderaho,bayikoporoye muli bible.Harimo no kutarya INGURUBE,nkuko Imana yari yarazibujije Abayahudi.Gusa Isezerano Rishya ryemerera Abakristu kurya inyamaswa zose.Dore indi mihango Korowani yakoporoye mu Isezerano rya Kera ryarebaga Abayahudi gusa:Gusiramurwa,Gusenga wubitse umutwe,Gukaraba intoki mu nsengero,Gusenga ureba I Maka (Abayahudi bajyanywe mu bunyago I Babuloni basengaga bareba I Yeruzalemu,etc…),gukuramo inkweto ugiye kwinjira mu Musigiti (baba bigana cya gihe Imana yabonekeraga MUSA mu gihuru cyakaga umuriro,ikamusaba gukuramo inkweto).Rwose ni imihango Abaslamu bakoporoye muli Bible.Nubwo batabyemera.Amadini menshi ariyemera.
Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu
@Rukebesha,nibyo koko,Korowani yaje nyuma ya Bible.Ariko nawe,emera ko mwebwe Abakristu mwigisha ibintu bitandukanye n’ibyo bible ivuga.Urugero,mwigisha ko hariho Imana eshatu:Imana Data,Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu.Mukabyita ubutatu.Nyamara ibyo ntaho byanditse muli Bible.Urugero,Yezu ubwe yavuze ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Iyo ugiye muli Google,ukandika “origin of trinity”,usanga Ubutatu bwarahimbiwe muli Concile de Nicee,mu mwaka wa 325 nyuma ya Yezu.Abantu mpfa kwemera nibuze ni abayehova badasenga ubutatu.Basenga imana imwe gusa yitwa Yehova,Se wa Yezu.
Kuli twebwe ubwo ni Allah.Niba twarayobye,namwe nuko.

Reka reka uyu munyamakuru ari gukabya cyane. Ndasaba abanyarwanda kuyihata kuko ituma umuntu amers neza. Naho kurya imyanda byo n’umuntu arayirya iyo amerewe nabi. Ese ni iki kidatera indwarz? Kuki se atavuze acide urique ku nyama z’inka?

Jazakallah khayran

Ntago ari abasiramu Bose batarya ingurube kuko nkange ndayirya Kandi umusiramu nkuko Hari nabakirisitu bayirya…

Intamati ihinda nk’ inkuba zesa,
Iya rwitonganya mu gituza
Ndate ingurube y’ umunihiro
Mvuge ruhinda muhumeko,
Umunsi iyobera abari i Nyanza,
Ikamenya bose byabagoye,
Iza i Nduga yose bayiha induru,
Ahanini igihugu gitangara.
Ije mu Marangara biba ukundi :
Yungikiranije umunihiro,
Bayikanga kuba umuvumbi.
I Gihuma bose bava mu mirima,
Bagana mu ngo birukanka
Ngo batanyagirwa bagakonja.
Abaseminari ubwo mu mashuri
Bakaba bameshe mu gitondo,
Baka uruhusa bararuhabwa,
Rwo kwanurira imyenda mu nzu.
Babigira ariko batangara,
Kuko ihinda ubutaruhuka
Kandi ibyoko biseka byose.
Abaje kwiga mu misiyoni
Imitaka yabo barayibamba
Abandi baguma ku mashuri
Ababuze ibyicaro batinze,
Bakikinga nko ku ntusi,
Cyangwa ibindi biti bigaye,
Abagira isinde barayitaha
Abanyamagoti bayajya mu nda.
Abatabigendana barasuma,
No mu rutoke rubegereye,
Amakoma yarwo barayakonda,
Ngo nishoka bayikingire,
Ah’ igihimba n’ umutwe hombi.
Igihe bakiri muri izo mpuha,
I Shyogwe hamanuka abantu itimba,
Amaso yerekeye umuhanda.
Abari i Kavumu na Kabgayi,
Ubwo barashiguka ari yo bareba,
Ariyamirira imva Buganda,
Asoza impuha yahoze ahimba;
Ati “nimurebe ngiyo tanki,
Imwe nababwiraga ntimubyunve,
Iyo abongereza barwanisha !
Sinshidikanya ni yo rwose,
Ingamba zayo narazirwanye !
Ni uko ndebera kure yayo,
Wenda nasanga ari rwanjye
Ntimwegere irimo amasasu!
Yaba wenda ije kunyenda.
Kuko ikunda abo yamenyereye :
Murankingire itandeba,
Ngumye nsemurire abatayizi.
Iyo ntirwana irakaba uko iri !
Irasa amabomboma ukayikunda,
Irasa imizinga ikica ibintu,
Irasa amasasu yo mu mbunda,
Irasa n’ imyambi mwumve namwe!
Irekura nk’ ine aho iri hariya
Ikagwa i Bugande ahitwa Singo,
Cyangwa ahandi hitwa Cyangwe,
Ikica nk’ abo mu Buremezi.
N’ uko mwigumiye mu by ‘ino
Naho ibyo bihugu ni iyo gihera.
Dore ko ari yo riterwa inkingi !
Indaro zaho ntabakabirije,
Ku byumweru ugira umunani.
Urebe tanki ko ari icyago,
Iyo abongereza bagira ni imwe :
Izira iya kabiri aho yabera !
Nyamara kandi uko imara abanzi !
Ntugatererwe iyo ntindi !
Igira abadage ikica icyenda,
Uwa cumi wundi ikamukomeretsa,
Imyambi yabo bayiyirasa
Ikarora hirya igatomera,
Ari amageza yifite mu nda !
Si mbarirano murayiruzi.
Za mashuba izo ziyihomereye,
Ni izi ndege mujya mubwirwa,
Zimwe ziguruka iyo zibishatse!”
Abagore bose bagira imbabazi,
Bashika bikubitira ihururu,
Bashungera baremye inteko,
Ngo ego mama iyo ni yo tanki !
Aho se batindi murayibonye!
Yego mama twayibonye !
Yaratubwiye uwo Munyarwanda,
Twe tukamukekamo ibyo kubeshya
None ngaha turayibonye
Yayisobanuye uko yayize !
Ego mwana w’ abazigaba !
Yego Mama iyo ni Tanki !
Yego mama ngiyo tanki
Yego ngiyo, shenge ngiyo !
Abagore bose barasizora,
Impuha zibagishiramo idogo.
Haguma yumvise aza kurora;
Uko yagasanganiye icyo kintu
Ati “iyo si tanki barababeshya !
Ni iri tungo tuzi neza !
Turarikunda aho se bagenzi !
Uwo mufa wayo iyo uwushyikiriye
Ukawivangira n’ ibijumba
Cyangwa uminjiriye mu bindi !
Birakuryohera ukabitsemba,
Wagira inyota ukanywa ubutitsa
Ufite kinini agashyira ku munwa
Ngo yibihire atawumyora
Mutangare mutegereye,
Mutayikanga bikankoraho :
Iratembera igihugu cyayo,
Ntitukiyita ingurube ga burya !
Twayihaye izina ry’ intore
Ryo kuba Indyoheshabirayi .