Byiringiro Lague yamanuwe mu Ntare

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Byiringiro Lague biravugwa ko yamaze kumanurwa mu Ntare, nyuma y’igihe adatanga umusaruro yari yitezweho muri APR FC.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu usatira izamu aciye ku mpande yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare, asanzeyo Nsanzimfura Keddy na we woherejweyo mu kwezi gushize.

Kuri ubu APR FC ikomeje kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions league ugomba kuyihuza na US Monastir yo muri Tunisia, gusa aba bakinnyi bombi ntibari mu bakinnyi bari kuwitegura.

Umutoza Mohammed Adil Erradi ngo ni we wafashe icyemezo cyo kohereza Lague mu ntare, nyuma yo kutishimira urwego rw’imikinire asigaye ariho.

Uyu musore ukiri muto ni umwe mu bakinnyi bagenderwagaho na APR FC mu myaka yashize ndetse banatanga icyizere, gusa urwego rwe ruza gusubira inyuma kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari amaze gukora ubukwe.

APR FC idafite Lague biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo itangira umwiherero mu karere ka Huye, yitegura US Monastir bagomba kuhahurira mu mukino ubanza uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Byiringiro Lague yamanuwe mu Ntare
    Ariko se ko ar’umwe mu bakinnyi twari dufitiye icyizere bigenze gute! cg n’uko yihutiye kurongora akiri muto yakwishimira ukwezi kwa Buki, Bulo Santre (mu kagongo) Hakanga, None se Kibondo Cyacu ko watangiye Neza twizere ko Uzagaruka Vuba,

  2. Byiringiro Lague yamanuwe mu Ntare
    Ariko se ko ar’umwe mu bakinnyi twari dufitiye icyizere bigenze gute! cg n’uko yihutiye kurongora akiri muto yakwishimira ukwezi kwa Buki, Bulo Santre (mu kagongo) Hakanga, None se Kibondo Cyacu ko watangiye Neza twizere ko Uzagaruka Vuba,

  3. Byiringiro Lague yamanuwe mu Ntare
    AbA bana bahabwa amafaranga menshi batarakura mu mutwe bigatuma biremereza
    Bikabatera gusubira inyuma.

  4. Byiringiro Lague yamanuwe mu Ntare
    AbA bana bahabwa amafaranga menshi batarakura mu mutwe bigatuma biremereza
    Bikabatera gusubira inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *