Leta ya Mozambique yohereje ingabo zidasanzwe zigizwe n’abasirikare n’abapolisi mu ntara ya Cabo Delgado yibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, byitezwe ko zizasimbura iz’amahanga ziriyo mu butumwa bw’amahoro mu gihe zazaba zarasubiye mu bihugu byazo.
Umuvugizi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael yemeje aya makuru, avuga ko izi ngabo zizajya zitozwa n’iz’u Rwanda zagezeyo kuva muri Nyakanga 2021 bitewe n’ubunyamwuga zagaragaje.
Rafael yagize ati: “Izi ngabo nshya zije kugira ngo zizasimbure iz’amahanga igihe zizaba zasubiye mu bihugu byazo. U Rwanda ruzazitoza.”
Izi ngabo zoherejwe muri Cabo Delgado nyuma yo guhindurirwa Minisitiri. Uwari kuri iyi nshingano, Jaime Neto yasimbujwe Maj. Gen. Cristovao Chume.


