Ikipe ya Plateau United Feeders yo muri Nigeria izakina na Simba Sports Club ya Meddie Kagere mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, yigeze gutsinda ibitego 79-0 mu mukino umwe.
Byabaye muri 2013 ubwo yakinaga n’Ikipe yitwa Akurba FC, mu byiciro byo hasi muri Nigeria.
Muri uwo mukino igice cya mbere cyarangiye Plateau United ifite ibitego 7-0, mu gice cya kabiri itsinda ibindi 72.
Icyo gihe ikipe yitwa Police Machines yo yatsinze iyitwa Babayaro FC ibitego 67-0.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) icyo gihe ryanze kwihanganira biriya bitego, rifata umwanzuro wo guhagarika ariya makipe yari yandagajwe cyo kimwe n’andi makipe abiri.
NFF yavuze ko ibyabaye ari “igitangaza giteye isoni”, itegeka ko abakinnyi, abasifuzi basifuye iriya mikino n’abahuzabikorwa b’irushanwa bakorwaho ipererereza bakekwaho kwitsindisha.
Umuyobozi Ushinzwe Amarushanwa muri ririya shyirahamwe yavuze ko “umuntu wese bizagaragara ko yagize uruhare muri kiriya kibazo gisuzuguritse” azakurikiranwa.
Ikipe ya Plateau United izabanza kwakira Simba SC mu mukino uzabera muri Nigeria, nyuma y’icyumweru kimwe iyi kipe yo muri Tanzania iyakire mu mukino wo kwishyura uzabera i Dar es Salaam.


