Umwanzuro wo guhana ikipe ya Rayon Sports waje ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018, nyuma y’uko CAF imenye ko abayobozi ba Rayon Sports bashatse guha ruswa abasifuzi basifuye umukino w’iyi kipe na LLB ku wa 21 Gashyantare 2018, i Bujumbura.
CAF yamenyeshwejwe ko ubwo byari mu ijoro ryagombaga gucya Rayon Sports igacakirana na LLB, bamwe mu bafite aho bahurira na Rayon Sports bagiye kuri hoteli yari icumbitsemo abasufuzi basifuye uyu mukino bityo bakaza kuhahurira n’abafite aho bahurira na LLB bikabaviramo gushyamirana.
Nyuma y’uko akanama gashinzwe imyifatire muri CAF gashatse amakuru yose ajyanye n’iki kibazo, bafashe umwanzuro ko abagabo bavuzwe haruguru bahagarikwa mu bikorwa byose bya siporo mu gihe kingana n’imyaka ibiri (2) hakiyongeraho ko Rayon Sports igomba gutanga amande angana na 15000US $, nyuma y’ibi byemezo CAF yatangaje ko bafite iminsi 3 yo kujuririra iki cyemezo.
Nyuma y’ibi byose kandi Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ubanza wa CAF Confederations Cup izakina na Costa Do Sol ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



