Umunyabigwi muri ruhago akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, Samuel Eto’o yaciwe amafaranga n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.
Ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, CAF yafatiye ibihano Samuel Eto’o nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ruswa ndetse no kwijandika mu bijyanye no kugurisha imikino.
Muri Kamena nibwo akamama gashinzwe imyitwarire muri CAF katumijeho uyu mugabo kugira ngo yisobanure ku bijyanye n’ibyo yashinjwaga birimo kurya ruswa iwabo muri Cameroon no kugena ibiva mu mikino ‘match fixing’.
Nyuma yo kwisobanura muri Kamena aka kanama ntikanyuzwe bityo kongera kumutumizaho aho ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 yongeye kukitaba.
Nyuma yo kwisobanura, aka kanama kamufatiye ibihano byo kumuca amafaranga ibihumbi 200 by’amadorari ya Amerika bitewe n’ibyaha yakoze.
Samuel Eto’o yahamijwe ibyaha byo kugena ibiva mu mikino ndetse no kurenga ku mahame y’imyitwarire no kutaba inyamangamugayo.


