Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yateguje ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia ko ishobora kuyifatira ibihano mu gihe abafana bayo baba bongeye kugaragaza imyitwarire mibi.
Union Sportive de Monastir mu itangazo iheruka gusohora, yihanangirije abafana bayo kutazongera kujugunya mu kibuga amacupa, amabuye, ibishashi by’umuriro cyangwa ibindi bintu mu gihe iri gukina.
Ni nyuma yo kwihanangirizwa na CAF ko nibabyongera iyi kipe izafatirwa ibihano bikomeye, birimo gucibwa umurengera w’amafaranga nk’amande.
US Monastir yahawe iyi mbuzi mu gihe yitegura kwakira APR FC ya hano mu Rwanda, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uteganyijwe kuri iki cyumweru.
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Mustapha Ben Jannet, mu mujyi wa Monastir.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu ni bwo APR FC yageze muri uyu mujyi ivuye i Tunis, ikaba isabwa byibura kunganya kugira ngo igere mu ijonjora rya kabiri rya Champions league.
Ni nyuma yo gutsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Mu gihe APR FC yaba ishoboye gusezerera Monastir, mu ijonjora rya kabiri yazahura na Al Ahly yo mu Misiri yo itarigeze ikina ijonjora rya CAF Champions imaze gutwara inshuro 10.



2 Responses
CAF yateguje US Monastir ibihano bikakaye mbere y’uko yesurana na APR FC
Ndi .umukunzi wa .APR.nigarure .abanyamahanga naho iratubeshya
CAF yateguje US Monastir ibihano bikakaye mbere y’uko yesurana na APR FC
Ndi .umukunzi wa .APR.nigarure .abanyamahanga naho iratubeshya