Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yateye mpaga ikipe y’Igihugu ya Libya yitegura gukina n’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu kwezi gutaha.
Libya yatewe mpaga izira kuburabuza ikipe y’Igihugu ya Nigeria bagombaga guhura muri uku kwezi k’Ukwakira bashaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
The Super Eagles ya Nigeria yagombaga gusura Libya mu mukino wa kane wo mu tsinda D, gusa birangira Libya iyobeje ikipe y’abanya-Nigeria.
Ibi byatumye Nigeria yanga gukina umukino wagombaga guhuza impande zombi.
CAF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko “Libya yishe ingingo ya 31 y’amabwiriza agenga igikombe cya Afurika ndetse n’ingingo ya 51 ndetse n’iya 151 y’amahame ngengamyitwarire ya CAF”.
Iyi mpuzamashyirahamwe yavuze ko ibi byatumye Libya iterwa mpaga y’ibitego 3-0, ndetse inacirwa amande ya $50,000.
Mpaga yatewe Libya yatumye Nigeria iyobora itsinda D n’amanota 10, ikaba irusha atanu Amavubi ya gatatu muri iri tsinda.
Aya mavubi ku wa 14 Ugushyingo azakira Libya yatewe mpaga mu mukino wa gatanu wo mu tsinda.


