Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Denis Mukwege bwo gushyiriraho Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, TPI (Tribunal Pénal International) rukurikirana ibyaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abasirikare bo mu mahanga kugeza mu 2003.

Ibi byemejwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 na Ambasaderi wa Canada muri RDC, Nicolas Simard mu kiganiro yagiranye na muganda Dr. Mukwege ubwo yamusuraga ku bitaro bye byitwa Panzi, biherereye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ambasaderi Simard yabwiye Dr. Mukwege ati: “Birumvikana ko kugira amahoro arambye muri RDC bitashoboka hatabayeho kurwanya umuco wo kudahana, hatabayeho gukomeza ubutabera, hatanabayeho urwego rw’igihugu na mpuzamahanga rukurikirana niba abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, bahanwa n’ubutabera, bakabiryozwa.”

Yakomeje agaragariza Dr. Mukwege uburyo amushyigikiye, ati: “Canada yifatanyije nawe muri uru rugamba kandi dushyikiye intambwe zatewe ku rwego rwa RDC mu kurwanya umuco wo kudahana.”

Igitekerezo cyo gushyiraho uru rukiko cyashingiye kuri roporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yo mu 2010 kise ‘Rapport Mapping’ ivuga ku byaha gashinja imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’ibihugu bihana imbibi na RDC. Ibyo byaha byakozwe hagati y’1993 n’2003 birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura.

Hari abagiye bakora ibi byaha barimo abayoboye imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa RDC, bagiye bakurikiranwa n’inkiko nka ICC mu Buholandi, abo byagiye bibahama, barakatirwa. Hari abagiye barambika intwaro, basubizwa mu buzima busanzwe, ababyifuza binjira mu gisirikare cy’igihugu.

Kuri Dr. Mukwege n’abamushyikiye, ntabwo ibyo bihagije. Ngo hakwiye kujyaho uru rukiko, rugakurikirana n’abandi babigizemo uruhare, barimo n’izi ngabo z’ibihugu bihana imbibi na RDC.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
    Uti ibihugu bihana imbibi na RDC. Wabivuze mu nkuri yawe ntubizi munyamakiru we

  2. Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
    Uti ibihugu bihana imbibi na RDC. Wabivuze mu nkuri yawe ntubizi munyamakiru we

  3. Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
    Ibihugu bigurisha intwaro zo gukora ubwo bwicanyi nabyo bizakurikiranwe n’urwo rukiko

  4. Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
    Ibihugu bigurisha intwaro zo gukora ubwo bwicanyi nabyo bizakurikiranwe n’urwo rukiko

  5. Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
    Ibihugu bigurisha intwaro zo gukora ubwo bwicanyi nabyo bizakurikiranwe n’urwo rukiko

  6. Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
    Ibihugu bigurisha intwaro zo gukora ubwo bwicanyi nabyo bizakurikiranwe n’urwo rukiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *