Capitaine Ibrahim Traoré yarahiriye kuyobora Burkina Faso, yiha intego iremereye

Sangiza iyi nkuru

Capitaine Ibrahim Traoré kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso ndetse n’Umukuru wa Guverinoma ya kiriya gihugu.

Ni mu muhango wabereye i Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso. Ni umuhango utitabiriwe n’umudipolomate n’umwe, haba ku ruhande rwa Burkina Faso cyangwa ku nshuti zayo.

Uyu musirikare yarahiriye kuyobora kiriya gihugu, nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida wacyo, Lt Col Paul-Henri Damiba yakoreye Coup d’état ku wa 30 Nzeri.

Damiba wahise uhungira i Lomé muri Togo, we yari yageze ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka ahiritse ku butegetsi umusivile Roch Marc-Christian Kaboré.

Capitaine Traoré yarahiriye imbere y’abagize akanama gashinzwe kurinda itegekonshinga rya Burkina Faso, mu gihe iki gihugu kimaze imyaka myinshi cyaribasiwe n’iterabwoba.

Uyu musirikare mu ijambo rye yavuze ko iterabwoba ritibasiye gusa ibyaro bya Burkina Faso ko ahubwo ryageze no mu mijyi y’iki gihugu, gusa agaragaza ko abanya-Burkina Faso bazaritsinda mu gihe cyose bazaba bashyize hamwe.

Yavuze ko yiteguye kurwanirira Burkina Faso kugira ngo yigobotore iterabwoba kugeza ku munota we wa nyuma.

Ati: “Dushobora gutsinda uru rugamba. Dushobora gutsinda iyi ntambara. Ndabizi ko Burkina Faso ifite abasore bashoboye. Umwanzi ntabwo ari hejuru yacu. Ku bw’igihugu cyanjye, niteguye kurwana kugeza mpumetse umwuka wanyuma.”

Capitaine Ibrahim Traoré biteganyijwe ko agomba kuyobora Burkina Faso mu nzibacyuho igomba kumara amezi 21, mbere yo gutegura amatora byitezwe ko azasiga igihugu gisubijwe mu biganza by’abasivile.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *