Capitaine Traoré uheruka gukora Coup d’état muri Burkina Faso yaciye agahigo gakomeye ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gishize, nta wari uzi izina Capitaine Ibrahim Traoré ku buryo no kumenya agace ko muri Burkina Faso akomokamo byari ikibazo gikomeye cyane.

Ibi cyakora cyo byari mbere y’uko uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko azamuka cyane mu ntera, ubwo yavaga ku rwego rwo kuba umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muto nka Capitaine akagera ku rwo kuba Perezida muto mu myaka kurusha abandi ku Isi.

Capitaine Traoré yabigezeho, nyuma yo guhirika ku butegetsi Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba na we wari wafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’état yakoze muri Mutarama uyu mwaka.

Ibitero by’aba-jihadistes bimaze imyaka irindwi byicirwamo ibihumbi by’abanya-Burkina Faso na ho abarenga miliyoni 2 bikabakura mu byabo; ni byo byatumye habaho ziriya Coup d’état zombi.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Capitaine Ibrahim Traoré yatangajwe nka “Perezida wa Burkina Faso, umurinzi w’ubwigenge bw’igihugu, uw’imbibi z’igihugu ndetse n’ushinzwe kubahiriza amasezerano mpuzamahanga Burkina Faso yasinye…”

Perezida mushya wa Burkina Faso yahise aba Perezida ukiri muto kurusha abandi, ahigitse Gabriel Boric wa Chile umurusha imyaka ibiri.

Kuri ubu amafoto ya Capitaine Ibrahim Traoré wari utazwi yatangiye kumanikwa mu nguni zitandukanye z’umurwa mukuru wa Burkina Faso (Ouagadougou), ndetse amasoko amwe n’amwe yatangiye kuyagurisha kimwe n’ay’impirimbanyi Thomas Sankara na Yezu.

Capitaine Ibrahim Traoré ni muntu ki?

Traoré yavukiye mu gace ka Bondokuy mu Burengerazuba bwa Burkina Faso; yiga ibijyanye na géologie i Ouagadougou mbere yo kwinjira mu gisirikare mu 2010.

Yarangije amasomo ya gisirikare nka Ofisiye, nyuma yo kwiga mu Ishuri rya Gisirikare rya Georges Namonao rifatwa nk’irya kabiri mu gihugu; nyuma y’irindi ryitwa Kadiogo Military Academy (PMK) Damiba yahiritse yizemo.

Capitaine Traoré asoza amasomo yari uwa kabiri wahize bagenzi be mu ishuri rye, ikindi akaba yararangwaga n’ikinyabupfura ndetse n’umurava nk’uko umwe mu bamuzi yabitangarije AFP.

Nyuma yo kurangiza amasomo yagiye kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kurwanya iterabwoba; akaba ahanini yarakoreye mu duce twibasiwe cyane turimo ak’amajyaruguru ndetse na rwagati muri Burkina Faso.

Byari mbere y’uko muri 2018 yerekeza muri Mali mu butumwa bwa Loni bwo kuhagarura amahoro (MINUSMA).

Muri 2020 ni bwo Traoré yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Capitaine.

Umwe mu bazi neza uyu musirikare yavuze ko muri Operasiyo yakoze harimo iyabaye muri 2020, ubwo Umujyi wa Barsaloghon uherereye rwagati muri Burkina Faso wari mu nzira zo kwigarurirwa n’aba-Jihadistes.

Bijyanye no Kuba umuhanda munini werekeza muri uyu mujyi byatekerezwaga ko wari wafunzwe, ngo byabaye ngombwa ko Traoré n’abasirikare yari ayoboye bakora urugendo rwa gikomando banyuze iy’ibyaro; kugeza bageze muri uriya mujyi baje kwirukanamo ibyihebe.

Muri Mutarama uyu mwaka ubwo Lt Col Damiba yahirikaga ku butegetsi Perezida Roch-Marc Christian Kaboré; Traoré yabaye umwe mu bagize ishyaka MPSR (Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration) rigizwe n’agatsiko k’abasirikare bayoboye igihugu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Capitaine Traoré uheruka gukora Coup d’état muri Burkina Faso yaciye agahigo gakomeye ku Isi
    imana imukomereze amaboko

  2. Capitaine Traoré uheruka gukora Coup d’état muri Burkina Faso yaciye agahigo gakomeye ku Isi
    imana imukomereze amaboko

  3. Capitaine Traoré uheruka gukora Coup d’état muri Burkina Faso yaciye agahigo gakomeye ku Isi
    imana imukomereze amaboko

  4. Capitaine Traoré uheruka gukora Coup d’état muri Burkina Faso yaciye agahigo gakomeye ku Isi
    imana imukomereze amaboko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *