Capt. Kamurari Nicodeme wamanuye idarapo ry’u Bubiligi, u Burundi bubona ubwigenge yashyinguwe

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze mu gisirikare cy’u Burundi Capt. Kamurari Nicodeme , unazwiho kuba ari we wamanuye ibendera ry u Bubiligi ubwo u Burundi bwari bumaze kubona ubwigenge, yashyiguwe.

Capt. Kamurari Nicodeme, yashyinguwe mu cyubahiro, nk’umusirikare wubashye w’igihugu ku wa 21 Nzeri 2017.

Ubwo yamanuraga ibendera ry’u Bubiligi, hari mu birori byaberaga i Burundi byitabiriwe n’umwami Mwambutsa Bangiricenge wa kane, abari bagize Leta y’u Burundi y’icyo gihe ndetse n’abari basanzwe bagikoloniza b’Ababiligi n’izindi ntumwa mpuzamahanga, ari nabwo u Burundi bwahabwaga ubwigenge.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Capt Kamurari Nicodeme azwiho kuba yaramanuye ibendera ry’u Bubiligi mu gihe uwazamuye iry’u Burundi ari uwitwa Matien Burasekuye.

Capitaine Kamurari Nicodeme yapfuye afite imyaka 76, yavukiye ku musozi wa Gashikanwa muri Komine Gashikanwa mu ntara ya Ngozi. Ku wa 15 Nzeri 2017, nibwo yapfuye

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *