Capt. Kwesiga Apollo ukorera urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, Benon Arinaitwe na Patience Nsiime bafunzwe bazira gushimuta uwitwa Mugabo Stephen.
Polisi ya Uganda ivuga ko mu masaa kumi y’urukerera rwo ku wa 30 Ukwakira 2021, ari bwo Mugabo yashimuswe avanwe iwe mu rugo mu gace ka Kamwezi kari mu Karere ka Rukiga, atwarwa mu modoka ifite nimero UAX 039L ya Arinaitwe.
Umuvugizi wa Polisi mu karere kakorewemo icyaha, Elly Maate yatangaje ko aba bashimutaga Mugabo, bahamagaye umuryango we bawusaba amashilingi miliyoni 5 kugira ngo bamurekure.
Uyu muryango na wo wahise witabaza inzego zishinzwe umutekano, Polisi itangira gushakisha aba bantu, kuri uwo munsi ibafatira mu gace ka Sanga mu Karere ka Kiruhura, mugenzi wabo wa kane witwa Musiime Abel aratoroka.
Maate avuga ko abafashwe uko ari batatu bemeye icyaha, banasobanura uko bagikoze. Ati: “Batubwiye ko bashimuse Mugabo, bamujyana muri Mibilizi mu Karere ka Masaka, nyuma yo kwemererwa miliyoni eshatu, bamusubije muri Lyantonde aho babikurije aya mafaranga kuri konte ya Mobile Money ya Mugabo, baramureka ajya muri Mbarara ataha mu rugo.”
Ubwo bafatwaga kandi, abapolisi basatse iyi modoka barimo, basangamo imbunda ya AK-47 n’amasu 30, amashilingi 500,000 n’agakote k’igisirikare.
Bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Rukiga.


