Captain ari mu basirikare ba Uganda baherutse gukatirwa urwo gupfa, bazira kwica abasivili muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Uganda rwashyize hanze amazina y’abasirikare batanu ruherutse gukatira igihano cy’urupfu n’icy’igifungo cy’imyaka 39, bazira kwica abasivili mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, AMISOM.

Tariki ya 10 Kanama 2021 ni bwo abasirikare ba Uganda bari bahanganiye n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab mu gace ka Golweyn bishe barashe abantu barindwi byavugwaga ko ari abasivili, barangije baturitsa imirambo yabo, bajya gushyingura ibisigazwa byabo kure.

Bakimara kwicwa, abaturage bo muri Golweyn bakoze imyigaragambyo, hamwe n’abayobozi baho basaba ko abasirikare bagize uruhare mu rupfu rwabo bagezwa imbere y’ubutabera, guhera ubwo AMISOM itangira iperereza.

AMISOM yarangije iperereza tariki ya 22 Ukwakira 2021, yemeje ko ibabajwe no kuba yasanze barindwi bishwe ari abasivili, isezeranya abanya-Somalia ko abasirikare bakekwaho kubica batangira kuburanishirizwa n’urukiko rw’igisirikare cya Uganda muri iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika.

Aba basivili bemejwe na AMISOM ni: Mar Hassan Warsame, Abdullahi Abdulle Hilowle, Mohamed Osman Ali, Mohamed Yonis, Hajow Abdirahman Nour, Hassan Mohamed Haji na Muhamud Mahad Hashi.

Urukiko rw’igisirikare cya Uganda ruyobowe na Lt. Gen. Andrew Gutti rwaburanishije abasirikare batanu: Captain Charles Asiimwe, Cpl Edison Bwambale, Cpl Alexander Babu, Cpl Philip Ichumar na Pte Kerere Tushemererwe, rubahamya iki cyaha tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

Rumaze kubahamya icyaha, rwakatiye igihano cy’urupfu Capt Asiimwe watanze itegeko ryo kwica no guturitse aba basivili hamwe na Cpl Edison Bwambale. Abandi rwabakatiye igifungo cy’imyaka 39.

Capt Asiimwe na Cpl Bwambale bagumye muri Somalia, bakaba bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’igihano bakatiwe, mu gihe abandi batatu basubijwe muri Uganda, aho bafungiwe mu birindiro bikuru bya Military Police bya Makindye, mbere yo kujyanwa muri gereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *