kaj.jpg

Captain mu ngabo za Uganda wari mu ndege yakoze impanuka, yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Capt. Caroline Busingye wari mu ndege yakoze impanuka kuri uyu wa 11 Gashyantare 2021, yapfuye.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso ku mugoroba w’uwo munsi, agira ati: “Tubabajwe no kubamenyesha iby’urupfu rwa Capt. Caroline Busingye wari mu ndege yakoreye impanuka muri Entebbe uyu munsi ikigoroba.”

Iyi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoze impanuka mu masaa munani y’ikigoroba, ubwo yari imaze guhaguruka. Capt. Busingye n’undi musirikare umwe bari bayirimo, bahise bihutishirizwa ku bitaro.

kaj.jpg Indege aba basirikare barimo ni uku yangiritse

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *