Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr Mankeur Ndiaye yasuye itsinda RWAFPU1-7 ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, abashimira ko batijandika mu byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Dr Ndiaye yavuze ko abakozi b’uyu muryango bahura n’ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa n’abasirikare cyangwa abapolisi bari muri ubu butumwa bw’amahoro.
Gusa ngo abapolisi b’u Rwanda bo ntibigeze bijandika muri ibi byaha. Nk’uko tubikesa uru rubuga rw’uru rwego, iyi ntumwa yagize iti: “Ubu bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bibasiwe n’ikibazo gikomeye cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Turashimira iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda kuba batijandika muri ibyo byaha, turabasaba gukomereza aho.”
Muri uru rugendo, iyi ntumwa yeretse imikorere y’aba bapolisi, inerekwa imbogamizi bahura nazo, ibasezeranya kuzishakira ibisubizo. Iti: “Neretswe imiterere y’akazi kanyu umunsi ku wundi ndetse n’imbogamizi muhura nazo. Mu mezi Umunani mumaze hano imirimo yanyu ni nta makemwa kandi ndabasaba gukomereza aho. Neretswe imbogamizi muhura nazo mu kazi kanyu ka buri munsi, mbasezeranyije ko ngiye kubikurikirana bigashakirwa ibisubizo.”
Itsinda RWAFPU1-7 rigizwe n’abapolisi 140 bakorera mu murwa mukuru wa CAR, Bangui. Bageze muri ubu butumwa tariki ya 15 Mata 2021.


