Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Centrafrica, intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, kuwa Gatatu zagiranye ibiganiro na Général d’Armée Zéphirin MAMADOU, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica (FACA).

Ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica, hanasuzumwa intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’ingabo yasinywe mu mwaka wa 2019.

Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubwo bufatanye mu myaka iri imbere.



