Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya CentrAfurika kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 zagabye igitero simusiga ku mutwe witwaje intwaro wa R3 uherutse kwica umusirikare wazo ufite ipeti ya Sergeant Major, zicamo abarwanyi bawo batatu.
Izi ngabo zagabye iki gitero mu birindiro by’uyu mutwe biri mu gace ka Gedze gaherereye mu Ntara ya Nana Mambere nk’uko byemejwe n’ibiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri CAR, MINUSCA mu kanya gashize.
Izi ngabo zirukanye abarwanyi ba R3 mu birindiro byabo, zibambura intwaro zo mu bwoko bwa AK-47 n’izindi eshanu zo mu bwoko bwa RPG, ndetse n’amasasu. MINUSCA yemeza ko ubu yigaruriye intara ya Nana-Mambere yose.

Tariki ya 13 Nyakanga 2020 ni bwo SM (Sergeant Major) Nsabiyaremye Edouard yishwe arashwe n’abarwanyi ba R3/3R muri aka gace ka Gedze. Kuri uyu wa 21 Nyakanga, habaye umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro, wabereye ku kibuga cy’indege cya M’Poko, witabirwa na Perezida wa CAR, Faustin Touadéra.

6 Responses
CAR: Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku mutwe uherutse kuzicira umusirikare
mwakoze rwose kuduhanira izo mbwa za CAR
CAR: Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku mutwe uherutse kuzicira umusirikare
mwakoze rwose kuduhanira izo mbwa za CAR
CAR: Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku mutwe uherutse kuzicira umusirikare
Nibabahabye be kuzongera kudukoramo.kiriya gihugu bakigaruremo umutekano ufatika.

Coup de chapeau les gars
CAR: Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku mutwe uherutse kuzicira umusirikare
Coup de chapeau les gars