Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Werurwe 2026, Faustin-Archange Touadéra aratangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu nka Perezida wa Repubulika ya Centrafrica.
Ni nyuma y’amezi arenga abiri gusa Inama y’Itegeko Nshinga yemeje intsinzi ye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 26 Ukuboza 2025, yabonyemo amajwi 77.90%.
RFI ivuga ko nubwo hatanzwe ibirego by’uburiganya mu matora byatanzwe n’uwo bari bahanganye, Anicet-Georges Dologuélé, ntibyabujije Touadera kuza kurahirira manda nshya uyu munsi.
Mu muhango w’irahira, biteganyijwe kandi ko Touadera aza gutangiza mu buryo bw’ikigereranyo Repubulika ya karindwi, yashyizweho n’Itegeko Nshinga rishya mu 2023.
Ni umuhango biteganyijwe ko uza kwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye ku mugabane, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye, uyoboye Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri iki gihe.


