Ingabo z’u Rwanda (RWABATT13) zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga 2025, zahawe imidari y’ishimwe na Prof. Faustin Archange TOUADERA, Perezida wa CAR akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo.
Ibirori byabereye mu ngoro ya perezida mu Mujyi wa Bangui kandi byitabiriwe na Olivier KAYUMBA, Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrica, Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR (FACA) n’abayobozi muri Guverinoma.

Iyi midari yatanzwe mu rwego rwo gushimira ubwitange, ubutwari, n’ubunyamwuga biranga Ingabo z’u Rwanda mu gihe bakora ibikorwa byo gushyigikira amahoro no kurinda abasivili muri CAR.
RWABATT-13 yagize uruhare runini mu kurinda ahantu h’ingenzi, guherekeza imodoka z’ubutabazi, kurinda abaturage, no gushyigikira ibikorwa byo kugarura ituze mu turere twibasiwe n’amakimbirane.

Perezida Touadéra mu ijambo rye, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bwitange butajegajega, ubushobozi bw’amayeri, n’ubutwari mu bihe bigoye. Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na RDF ku bw’uruhare bakomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.
Lt Col Alphonse Kigenza yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika ya Centrafrica ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu kubera ubushishozi bwe n’ubuyobozi, ndetse n’inkunga yabateye mu gihe bamaze mu Mujyi wa Bangui, avuga ko nta gushidikanya byafashije izi ngabo mu butumwa bwose. Yashimiye kandi ingabo za RWABATT13 kuba zaragize uruhare mu kurinda umutekano wa Perezida wa CAR n’umuryango we.

Lt Col Kigenza yashimiye kandi abagize Guverinoma n’Ingabo za Centrafrica, ingabo ayoboye zungukiye mu ubufatanye buhebuje na zo mu butumwa bwa zo muri Repubulika ya Centrafrica.


